RFL
Kigali

WhatsApp igiye gushyiraho uburyo uyikoresha azajya amenyeshwa mu gihe inshuti ze hari icyo ziri kumuvugaho-Dore uko bizajya bikora

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:10/01/2022 18:25
0


Niba wagiraga impungege ko inshuti zawe cyangwa se abandi bantu harii cyo bakuvuzeho ku rubuga rwa WhatsApp, igisubizo ugiye kukibona mu minsi micye iri imbere kuko uru rubuga rugiye gushyiraho uburyo abarukoresha bazajya bamenyeshwa mu gihe inshuti zabo zagize icyo zibavugaho mu biganiro byabo byo kuri uru rubuga.



Ikigo cya Meta cyahoze cyitwa Facebook akaba ari na cyo nyiri uru rubuga rwa WhatsApp, kiratangaza ko ubu buryo bushya bugiye kuzafasha abakoresha uru rubuga kumenyeshwa mu gihe hari ibiganiro runaka kuri uru rubuga bavuzweho cyane cyane nko muri 'Group' babarizwamo.

Muri macye ubu buryo uru rubuga rwa WhatsApp rugiye kuzana mu minsi iri imbere, ntabwo buzajya butanga amakuru yose y’ibiganiro by’uwo bavuzeho mu kiganiro ahubwo buzajya bumumenyesha abantu bose bamuvuzeho gusa.

Uru buryo buzatuma abakoresha uru rubuga bamenya amakuru y’abantu babavuzeho mu biganiro cyangwa se basubije ubutumwa banditse muri 'Group' bahuriyemo n’abandi bantu.

Bivuze ko mbere yo gusoma ubutumwa bwose bwanditswe n’abantu muri 'Group' ubamo, uzajya ubanza kubona ubutumwa bukumenyesha abantu bose bakuvuzeho mu kiganiro ndetse n’amafoto yabo (Profile pictures).   

Ubu buryo buzafasha abantu bakoresha uru rubuga rwa WhatsApp kuko hari igihe umara umwanya udakoresha uru rubuga maze wajyaho ugasanga mu ma-group ubamo harimo ubutumwa bwinshi cyane bityo bikagutera ubunebwe bwo kubusoma bwose. Mu kukorohereza ubu buryo buzagufasha kumenya ubutumwa bw’ingenzi ugomba gusoma cyane cyane ubukwerecyeho.

Amakuru avuga ko iki kigo cya Meta cyatangiye kugerageza ubu buryo kuri telefone zikoresha system ya iOS 15 ikoreshwa muri telefone z’uruganda rwa Apple ariko ntibiramenyekana niba buzakoreshwa no kuri telefone za Android.

Biteganijwe ko ubu buryo bushobora gutangira gukoreshwa guhera muri uyu mwaka turimo wa 2022. WhatsApp kandi iherutse gukora impinduka kuri uru rubuga mu minsi ishize ubwo yongeraga uburyo butandukanye abakoresha uru rubuga bifashisha barukoresha, harimo nko kwandika ubutumwa maze bukaza kwisiba mu gihe runaka wahisemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND