RFL
Kigali

Ntabyo guhindura irangi! Uruganda rukora imodoka rwa BMW rwamuritse imodoka ihinduranya amabara uko ukanze kuri buto-VIDEO

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:6/01/2022 17:19
0


Aho ikoranabuhanga rigeze ntibikiri ngombwa ko ufata umwanya ngo ujye guhindura irangi ry’imodoka yawe kuko uruganda rw’Abadage rukora imodoka rwa BMW ruherutse kumurika imodoka ihinduranya amabara uko ukanze kuri buto.



Iyi modoka ihinduranya amabara nk’uruvu yakozwe n’uruganda rwa BMW, yamuritswe kuri uyu wa 05 Mutarama 2022 mu mujyi wa Las Vegas muri leta zunze ubumwe za Amerika mu gikorwa cyiswe 2022 Consumer Electronics Show.

Iri koranabuhanga rizwi nka electrophoretic technology rikoranye n’iyi modoka y’uru ruganda yiswe BMW iX Flow rituma amabara yo kuri iyi modoka yihinduranya mu mabara y’umukara n’umweru mu gihe ukanze kuri buto gusa, ibi bikaba bizafasha abantu bakundaga gufata umwanya wabo bajya guhindura irangi cyangwa ibara ry'imodoka zabo.





Ikoranabuhanga rikoranye niyi modoka rituma ishobora guhinduranya amabara

Kugeza ubu iri koranabuhanga rifasha guhinduranya amabara y’imodoka mu mabara atandukanye harimo umweru, umukara ndetse n’ibara ry’ikigina.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avuga ko iri koranabuhanga rishobora kuzakoreshwa mu modoka zizakorwa n’uru ruganda rwa BMW mu minsi iri imbere ndetse aho uzaba utwaye imodoka azaba ashobora guhindura amabara y’imbere mu modoka uko abishatse.

REBA VIDEO HANO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND