Haburaga iminsi 16 ngo imyaka ibiri yuzure umuraperi Diplomate atumvikana mu muziki, ku mpamvu asobanura ko ari iz’imikorere mishya yashatse kwimika.
Yaherukaga gusohora indirimbo ‘Umwe bavuze’ yakoranye
na Bruce Melodie tariki ya 22 z'ukwezi kwa Mbere 2020, ariko yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Karibu sana’ yakoranye
na The Ben, ‘Umucakara w’ibihe’, ‘Ikaramu’, ‘Kure y’imbibi’, 'Indebakure', n’izindi nyinshi.
Indirimbo z’uyu muraperi ufite Album yise ‘Fassassie I’
zikundwa kubera ubutumwa bugaruka ku mateka y’ikiremwamuntu n’Isi muri
rusange. Imyaka irarenga 10 ashyira itafari ku muziki w’u Rwanda, gusa ntabwo
ahozaho.
Diplomate yabwiye INYARWANDA ko imyaka ibiri yari ishize adakora
umuziki kubera ko yashatse guhindura uburyo akoramo akazi ke, ko abantu bakwiye
kumwitega muri uyu mwaka wa 2022.
Ati “Uyu ni umwaka nteganyamo impinduka ijyanye
n'ibihe ndimo. Ndi mu gihe cy'impinduka, abantu bakwitegura ibikorwa byinshi
byanjye bihagije muri uyu mwaka.”
Uyu muraperi avuga ko mu kugaragaza ko yagarutse mu
muziki, yahisemo gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Kalinga’ mu ndirimbo
nyinshi yamaze kwandika no gutunganya ateganya kugenda ashyira hanze mu bihe
bitandukanye.
'Kalinga' ni imwe mu ngoma zayoboye u Rwanda mu gihe
cy'ubwami. Iyi ngoma iri mu zizwi cyane, ku buryo no muri iki gihe benshi
bayifashisha iyo bashaka kuvuga ubutegetsi bwa Cyami.
Ni iyo abazungu basanze mbere y'uko ubwami buhinduka
hakimakazwa Repubulika. Ingoma Kalinga ni yo yasimbuye Rwoga iba indanga-bwami mu
Rwanda kuva ku ngoma ya Ruganzu II Ndori kugeza mu 1962, ubwo ingoma ya cyami
yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repubulika.
Ruganzu Ndori aho aviriye i Karagwe kwa Nyirasenge Nyabunyana, aho yari yarahungishirijwe muri ya midugararo ya se Ndahiro Cyamatare, yimitse Kalinga ho Ingabe isimbura Rwoga. Naho Ingabekezi Cyimumugizi, yari yarabundishijwe isimburwa na Nangamadumbu yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndori.
Kugira ngo Kalinga itazaba inshike nka Rwoga, bayiremeye inshungu ebyiri: Bariba na Karihejuru, ziremwaho insimbura-ngabe. Nyuma
yaho Kigeli Rwabugili aziremeraho: -Mpatsibihugu -Kiragutse -Icyumwe -Butare
Diplomate yabwiye INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo
gukora iyi ndirimbo 'Kalinga' nyuma yo kwitegereza uko ubwami bwari bumeze, ariko yagura
ibitekerezo bye arebera mu ndorerwamo y’umugabane wa Afurika muri rusange.
Ati “Igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyaje mu gihe nari
nicaye ntekereza uko ibintu byari bimeze, uko ubwami bwari bumeze, uko u Rwanda
rwayobowe, ariko akenshi iyo ndeba ibintu njyewe mbirebera mu rwego rwa Afurika
muri rusange.”
“Kubera Pan-Africanism ntabwo njya nkunda kurebera ku
ruhare rw'igihugu cyangwa se nk'u Rwanda muri rusange, nkareba uburyo
ubuyobozi bw’ibihugu byacu byari bimeze mbere, hanyuma haba habayeho ibibazo
by'umwaduko w'abera, ingoma zigenda zihindagurika gutyo, Repubulika iraza iba
isimbuye Kalinga."
Diplomate asanga n'ubwo abazungu bahisemo ko ingoma ya
cyami ivaho igasimburwa na Repubulika nta musaruro byatanze mu buryo bwagaragarira
buri wese.
Akavuga ko ibyo abazungu banengaga ingoma Kalinga
byanagaragaye mu gihe cya Repubulika birimo amacakubiri. Ibi ngo ni na ko byagenze
no mu bindi bihugu byagiye bikurwamo ubwami.
Ati “Ibyo Repubulika yazanye ishaka kunenga Kalinga
mbona ko nta gishya bakoze. Kandi koko nk'uko nabikubwiye iyo Igihugu kitagira
amahirwe yo kuba muri aka kanya kiri mu maboko meza, mpamya ko Repubulika yari
kuzaroha igihugu birushijeho.”
Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo akakaye nk’aho uyu muraperi avuga ko “Abanyapolitiki ni nk'intanga muri miliyoni harokokamo umwe gusa muzima…”
Uyu muraperi asobanura ko iyi ndirimbo ari ibyiyumviro
bye ku ngoma Kalinga na Repubulika. Kandi igashushanya uburyo igihugu cyagize
abanyapolitiki benshi ariko ibintu bigakomeza kuzamba, nyamara umuntu umwe
agahindura amateka atari yarigeze akorwa n’undi.
Ati “…Bara uhereye muri ibyo bihe urebe muri iyo myaka
ya za 59 na 60, ubare aba-Perezida banyuzemo noneho ubare abanyapolitiki banyuzemo kugeza
ku munsi duhagazeho ubu.”
“Iyo mbisesenguye nsanga haranyuzemo abanyapolitiki
benshi cyane ariko ibintu biba bibi cyane kugeza kano kanya uko igihugu cyacu
gihagaze, uburyo ari igihugu cyiza kirimo kwiyubaka, gitanga icyizere usanga
ari ibintu dukesha abantu mbarwa ugereranyije n'umubare w'abanyapolitiki bose
u Rwanda rwagize guhera muri ibyo bihe kugeza uyu munsi.”
Akomeza ati "[...] Amateka y'Igihugu yacu
atwereka ko hari ibintu byinshi byagiye binanira abanyapolitiki benshi cyane
ukazasanga bikozwe n'umuntu umwe, agakora ibikorwa bikomeye cyane
by'indashyikirwa kugeza n'ubu ngubu Abanyarwanda baba bashima.”
“Cyangwa se n'uwo muntu bakamureberaho nk'ikitegererezo,
ari umuntu umwe, haranyuzeho abantu benshi cyane, abanyapolitiki benshi cyane
bahagije ariko uyu munsi tukaba dufite ibikorwa byinshi cyane dukesha umuntu
umwe bigaragarira buri wese ku mugaragaro.”
“[...] ni aho ngabo ndebera nkavuga nti 'abenshi ntabwo
baba ari shyashya hagomba kubonekamo umwe cyangwa bacye bashobora kuba bakora
ibintu byiza cyane bifasha igihugu gukomeza gutera imbere.”
Muri iyi ndirimbo kandi, uyu muraperi hari aho
aririmba agira ati “'Niba wumva ko kuri wowe ujya ugira ikibazo ku muziki ufite
'message zimeze gutya ese hari ikibazo ujya ugira ku bandi bakora imiziki nk'iya
Shangazi wo muri Zirarazishya?'.
Diplomate avuga ko uyu murongo yawushyize muri iyi
ndirimbo mu rwego rwo kugira ngo mu gihe kizaza hatazagira abantu batesha
agaciro umuziki wigisha, ahubwo bakimika umuziki ‘utari mu murongo w’iyi miziki
dukora’.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Kalinga’ yakozwe na Producer Li John uri mu bagezweho naho amashusho yakozwe na Producer Fayzo.
Nyuma y'imyaka ibiri, Diplomate yasohoye amashusho y’indirimbo
ye nshya yise “Kalinga”
Diplomate yavuze ko muri uyu mwaka yahinduye imikorere
kandi ko atazicisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki
Diplomate aririmba agaragaza ko n’ubwo abazungu baciye
ingoma Kalinga bakimika Repubulika byarushijeho kuzamba
TANGA IGITECYEREZO