Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nshuti Ian yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ibise” aho aba aririmba avuga ku mubabaro wa Yesu Kristo, watumye abantu bamenya inzira y’agakiza bagahinduka icyaremwe gishya.
Nshuti wahoze akora umuziki wa Secular nyuma akaza kujya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ni
indirimbo ya gatandatu ashyize hanze.
Avuga ko iyi ndirimbo nshya ‘Ibise’
yayikoze mu buryo bwo gutuma abantu bayibazaho cyane bitewe n’izina yayise, gusa
ko harimo ubutumwa butandukanye.
Ubwa mbere yagize ati "Igaragaza
umubabaro wagizwe na Kristo utari uwo gutera agahinda abantu, uwo mubabaro niwo
wavuyemo guhindura abantu bizera kuba abana b’Imana."
Nshuti yabwiye INYARWANDA ko mu
gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, yaririmbye agaragaza imbaraga z'umukristu
n'ubushobozi afite binyuze mu kwizera Yesu Kristo.
Hari aho uyu muhanzi aririmba avuga
ko umubabaro wa Yesu yagize ubwo yari ku musaraba, byari ibise bibanziriza
kuvuka kw'icyaremwe gishya.
Aha ngo yumvikanishaga ko umubabaro
Kristo yagize ari uko yagiye ku musaraba mu mwanya w'abanyabyaha, ko we atari
umunyacyaha.
Ati "Uwo mwanya yagiyeho yakuyeho
undi munsi wese wagombaga kuzajya kuri uwo mwanya."
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi
yumvikanisha ko Yesu yitangiye abantu yishyura umwenda, kugira ngo abantu
batazajya ikuzimu.
Mu gitero cya gatatu, uyu muhanzi
avuga ko Imana ari nziza ‘itabitewe n'imirimo, ahubwo niyo kamere yayo'.
Akavuga ko yashyizemo uyu murongo mu
rwego rwo kubwira abantu ko badakwiye kubaho mu buzima bwabo bumva ko Imana ari
nziza kubera ko hari ibyo yabakoreye, ahubwo 'Imana yo ni nziza kuko ari yo
kamere yayo'.
Ati “Nta kintu na kimwe kiyitera
guhindura, ihora ari Imana y'inyembabazi.”
Nyuma y’iyi ndirimbo azakomeza gusohora indirimbo zitandukanye, ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2022 azamurika Album ye ya mbere.
Uyu musore yavukiye muri Uganda
ahitwa Kiboga, ubu akaba atuye Gikondo. Umuziki yawutangiye mu 2013, amenyekana
mu ndirimbo ‘Ikintera kuririmba’.
Nshuti avuga ko afite intego yo gukora umuziki w’ubutumwa bwiza bw’Imana, binyuze mu mpano yahawe.
Muri iki gihe, yiga muri Kaminuza ya ULK mu bijyanye n’ubukungu. Amashuri abanza
yize Ryabega naho ayisumbuye yize T.T.C Bicumbi.
Umuhanzi Nshuti Ian yasohoye
amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ibise’
Nshuti avuga ko Yesu Kristo
yitangiye abantu kugira ngo babone umukiro uhoraho
Nshuti avuga ko yifashishije impano
ye azakora indirimbo zihembura imitima ya benshi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBISE’ YA NSHUTI IAN
TANGA IGITECYEREZO