Prime Insurance yatangije ubwoko bushya bw’ubwishingizi bw’ubuzima buri ku rwego Mpuzamahanga, bugenewe Abaturarwanda ku biciro biciriritse.
Muri ubu bwishingizi (Prime Medical
Insurance) hazatangwa serivisi nshya z’ubwishingizi bw’ubuzima zigenewe abantu
ku giti cyabo, ibigo binini, ibito n’ibiciriritse bikeneye kurinda abakozi
babyo hamwe no gukorera mu mutuzo kimwe n’imiryango yabo.
Ubu bwishingizi buzafasha mu kunoza
serivisi z’ubwishingizi imbere mu gihugu, mu Karere no ku rwego Mpuzamahanga.
Prime Medical insurance yateguwe
n’abahanga mu bya serivisi z’ubuvuzi. Buzafasha abakozi n’imiryango yabo kubona
mu buryo bworoshye inama z’abaganga, ubuvuzi n’ubufasha mu Rwanda, Afurika
y’Iburasirazuba n’i Burayi mu gihe bibaye ngombwa, binyuze mu ruhererekane
rw’abafatanyabikorwa ba Prime Insurance mu by’ubuvuzi n’ab’imbere mu gihugu mu
masaha 24 mu minsi irindwi.
Prime Insurance yari isanzwe ifite amashami abiri y’ubwishingizi arimo Prime General Insurance na Prime Life Insurance.
Ibijyanye n’ubuzima, uburezi n’ibindi byose bibarizwa muri Prime Life Insurance
naho ibijyanye n’inkongi z’umuriro, banki, imodoka n’ibindi bikabarizwa muri
Prime General Insurance.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance,
John Mirenge, yavuze ko batangaga byose ariko ‘ntidutange ubwishingizi bwo
kwivuza’ ari nayo mpamvu biyemeje kubwongera muri serivisi batangaga kugira ngo
baruhure abakiriya babo babagana.
Uyu muyobozi avuga ko mu bwishingizi
bw’ubuzima (Prime Life Insurance) hakubiyemo ubwishingizi bw’ubuzima, igihe
umuntu yitabye Imana umuryango we ukagira icyo usigarana, cyangwa se abana bawe
kugira ngo bazabone uko biga. Ubu bwishingizi bunagufasha mu gihe ugeze mu
zabukuru.
Ni mu gihe ubwishingizi bwa (Prime
General Insurance) bwubakiye ku buzima bwa buri munsi ku rugendo rugana
ibuzima, kugira ngo mu gihe ukiri ku Isi igihe warwaye ubone ubushobozi bwo
kwivuza kandi wishimiye.
John Mirenge avuga ko iki ari cyo
baburaga muri Prime Insurance. Ati “Ni icyo twari tubuze. Ni iryo shami twari
tubuze muri Prime. Ubu rero, kuva itariki ya 1 Mutarama 2022, abantu babishoboye
bose bazaba bafite amakarita ya Prime bashobora kujya mu mavuriro, ibitaro,
Pharmacie bakayitanga bagahabwa iyo serivisi nk’uko mubizi abandi babikora.”
Akomeza ati “Twe biradushimishije […]
Ikindi kinadushimisha ni uko muri uru rugendo rwo
gutanga ubwishingizi mu Rwanda, muciye aho mwaca hose mukabaza kubijyane n’uko
Prime yitabira kwishyura ahabaye impanuka cyangwa ibyago, nibaza ko kuri iri
soko ntawundi muntu utwegera. Bikaba rero binadushimisha kugira ngo tunaze
muri iyi serivisi ijyanye n’ubuvuzi.”
Uyu muyobozi yijeje Abanyarwanda ko
iyi serivisi y’ubuzima bazanye muri Prime Insurance iherekejwe na serivizi
y’ubudasa mu kwakira ababagana, kubafasha nk’umwishingizi wabo kubegera mu gihe
cya vuba kandi bakihutisha buri kimwe.
John yavuze ko iyi serivizi inaherekejwe
n’ubwishyu bw’igiciro kiboneye kuri buri wese.
Iri shami ry’ubuvuzi bongeye muri
Prime Insurance rifite serivizi zirimo kwishingira ufite ikibazo cy’amaso
akeneye amataratara, ubuvuzi bwo mu kanwa, kuvuzwa igihe urwaye kandi bigusaba
kuguma mu bitaro, kuvuzwa ariko utaha, kubyara n’ibindi.
Muri iri shami harimo icyiciro cyiswe
‘Isonga'’. Iki cyiciro kirimo ko Prime Insurance yishingira umuntu ku giti cye,
umuryango n’abandi. Hari icyiciro cyiswe ‘Imena’, aha Prime Insurance
yishingira ikigo, Banki n’ibigo bito n’ibindi.
Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi muri Prime Insurance, Mwizere René, yavuze ko umukiriya afite uburenganzira bwo guhitamo icyiciro cy’ubwishingizi ashaka ku giciro ashaka kandi ko bafite ubushobozi bwo kumuvuza aho ashaka hose.
Yavuze ko bashobora kuvuza uwo
bishingiye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu Buhinde, mu bihugu by’u
Burayi nko mu Bufaransa n’ahandi. Mwizere René ati “Ni itandukaniro rero ku
isoko kuko tuzabasha kugera ku mbizi zose.”
Uyu muyobozi yavuze ko Prime Insurance
yanashyize mu bwishingizi bwayo gahunda yo gufasha abakiriya babo kwirinda
indwara, harimo nko kubafasha gukora isuzuma ry’ubuzima bwabo ibizwi nka ‘Check
up’ n’ibindi bigamije gukumira indwara mu bantu.
Ati “Biradufasha natwe aho kugira ngo
tuzakwishyurire mu mezi nk’atanu ari imbere amafaranga menshi ku ndwara
twakabaye twarakumiriye, biradufasha natwe kugabanya amafaranga tuzishyura.”
Mwizere yavuze ko mu rwego rwo
gushyira mu bikorwa iyi serivizi, bashyizeho umuganga uzajya ukurikirana ubuzima
bwa buri munsi abakiriya babo.
Buri kibazo gikeneye ubuvuzi kizajya
gisuzumwa ukwacyo n’itsinda ry’inzobere mu buvuzi.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri
Prime Insurance, Regis Ndahimana, avuga ko babwira abantu kwiteganyiriza none
kwawe kw’ejo [Secure Today Tomorrow] kugira ngo mu makarita y’ikoranabuhanga
yose umuntu atunze, yongeremo iya Prime Insurance mu gufatanya mu rugendo rugana
ibuzima.
Yavuze ko muri ‘Medical Insurance’
bazanye ku isoko yubatse ku buryo harimo ubwishingizi bw’ibigo ari bwo bwitwa
‘Imena’, ubwishingizi bw’abantu ku giti cyabo, imiryango n’ibigo biciriritse
bwise ‘Isonga’. Muri ‘Isonga’ harimo ibice bitatu Ingenzi, Isano ndetse
n’Ijabo. Bitandukanira ku mafaranga buri wese atanga.
Uyu muyobozi yavuze ko bateganyije ko
bazakoresha uburyo bwose bushoboka bw’ikoranabuhanga ku buryo nta mukiriya
wabo uzagorwa no kubona serivisi.
Hamwe na Prime Medical Insurance, hari
icyizere ko hazabaho amahirwe yo kuzamura serivizi z’ubuzima zikagezwa ku rwego
Mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance,
John Mirenge, yavuze ko batangaga byose ariko ‘ntidutange ubwishingizi bwo
kwivuza’
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime
Insurance, Regis Ndahimana, yavuze ko tariki 1 Mutarama 2022, ari bwo ubu
bwishingizi bw’ubuvuzi buzatangira ku mugaragaro kandi ko batangiranye n’amavuriro 150 mu gihugu hose
Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi
muri Prime Insurance, Mwizere René yavuze ko Prime Insurance yanashyize mu
bwishingizi bwayo gahunda yo gufasha abakiriya babo kwirinda indwara
TANGA IGITECYEREZO