Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Yampano’ yahimbiye umugore we, Uwera Gentille baherutse kwemeranya kurushinga nk’umugabo n’umugore mu birori binogeye ijisho.
Mu gitondo cyo ku wa 19 Ukuboza 2021,
Patient wamamaye mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasabye anakwa umukunzi we Uwera
Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano imbere y’Imana, biyemeza kubana
akaramata.
Patient Bizimana yari agaragiwe n’umuhanzi
Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n’abandi bahanzi
batashye ubukwe bwe barimo, James [James&Daniella] n’ibindi byamamare mu
ngeri zinyuranye.
Nyuma y’iminsi umunani ishize
barushinze, Patient yasohoye indirimbo yahimbiye umukunzi we. Iyi ndirimbo
yanayimuririmbiye imbere y’Abakristu, ubwo bari bari guhamya isezerano ryabo
imbere ry’Imana.
Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA,
ko iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we yifashisha amashusho y’ubukwe bwabo mu
kwerekana uko ibirori byabo byagenze, asangiza abatarabashije kubutaha n’abandi.
Hari aho aririmba agira ati “Imisozi
nuriye, amataba namanutse, uwiteka yarabibonaga kuko we adakiranirwa ngo yibagirwe
iyo mirimo, niyo mpamvu ampaye iyi mpano…”
“Mwami nategereje igihe kirekire
nahoranaga inzozi none zibaye impamo.”
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi
aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo
ibice by’ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n’ibindi bigaragaza umunezero
waranze ubu bukwe.
Uretse amashusho y’ubu bukwe, hari n’amashusho
agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.
Patient n’umugore we basezeraniye
imbere y’Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n’umugore wa Apotre
Masasu Joshua.
Ubwo Patient Bizimana yambikaga
impeta y’urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko kumenyana
nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.
Ati “Kuva nakumenya wambereye
inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo mu
mutima wanjye.”
Akomeza ati “Uyu munsi cyangwa ejo
ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n’imiraba
izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye
twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n’iyo wampitishamo inshuro
igihumbi nakongera kuguhitamo.”
Uwera nawe yasezeranyije Patient
Bizimana kuzamugandukira. Ati “Ndahiriye imbere y’ababyeyi, ab’umwuka,
ab’umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi
nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n’iteka ryose, uri umugisha ntazigera
ntesha agaciro na rimwe mu buzima.”
Patient Bizimana yasohoye indirimbo ‘Yampano’
yakoreye umugore we Gentille
Patient Bizimana aririmba ashima
Imana yasohoje isezerano ryayo
Bizimana avuga ko kumenyana na Uwera
Gentille byamuhaye umutuzo udasanzwe.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YAMPANO’ YA PATIENT BIZIMANA
TANGA IGITECYEREZO