Yagoforreal uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda akaza no mu ba ‘Youtubers’ b’imbere mu gihugu cy’u Rwanda, yafashe umwanya atomagiza inkumi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Michigan, nayo imusubiza itazuyaje imurata ubukaka no kuba umugabo w’agatangaza.
Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye kandi
kiryoha ndetse uwo rwafashe biragora kurwigobotora, kuruhisha bikaba iby’iminsi
mbarwa, uwahiriwe narwo agatuza agatera imbere agatunga agatunganirwa.
Abakundana hari amagambo babwirana akora k’umutima agasukura roho agasubiza uturemangingo mu
mwanya watwo, ayo umuhanga wo hambere w’umunyarwanda yasesenguye akayakubira mu
ijambo rimwe ryitwa ‘imitoma’.
Yagoforreal nawe akaba ariyo yifashishije arata
umwari wibera Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Rudakangwa Charly Esther
ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha ‘Charlyesthy_19’.
Yagoforreal yagize ati:”Nakwandika
igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye
byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n’iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu
bw'Imana bukubeho iteka ryose.”
Ni imitoma itondetse neza imwe ushobora gutera
n'uwari agiye gushyingirwa agakuramo ikanzu akagukurikira, mwaba mutari mu
rukundo akifuza ko murujyamo ibyo byatumye Charly nawe amusubiza atanyuze ku ruhande amurata ubukaka anamushima kuba umugabo w’agatangaza.
Charly ati:”Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw’imirimo y’amaboko yawe n’ibindi byose, icyo nakubwira uri
umugabo utikoraho.”
Benshi mu babonye ubu butumwa bagaragaje ko
batewe ishema na Yagoforreal na Charly, basa n’abemeza ko bari mu munyenga w’urukundo nk’umunyamakuru wa Tv/Radio10
wahise amurata amashimwe agira ati:”Imana izabubakire.”
N’abandi bagaragaje bifashishije utumenyetso
twifashishwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakozwe ku mutima nibyo Yagoforreal yakoze
barimo Chita, Pizzo, Aline Gahongayire n’abandi banyuranye.
Yamutomagije undi nawe amurata ubukaka no kuba rudasumbwa
Utumenyesto tw'imitima twavugije ubuhuha yaba kuri banyirubwite n'ababakurikira banahaye umugisha urukundo rwabo
Charly yibera muri Michigan mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Yemeje ko umutima wa Yagoforreal ari ntagereranwa
Yagoforreal yamwifurije isabukuru nziza anahamya ko atariyo yonyine yishimira ari igihango bafitanye
Ubutumwa bwa Charly bugaragaza ko ari umukirisitu ukomeye
Umwe mu bashyize inyunganizi ku butumwa bwa Yagoforreal yahamije ko yari yarabivuze ko afite umukunzi wibera imahanga
Rudakangwa Charly Esther
TANGA IGITECYEREZO