Abasore b’iki gihe babura abakunzi babo kubera utuntu duke. Muri ibi bintu harimo ibyo bavuga ndetse n’ibyo bakora mu buzima ndetse n’uburyo bitwara. Iyi nkuru iragufasha kumenya ibintu wahagarika kubwira uwo mukundana ubundi urukundo rwanyu rugasugira.
Muri ibi bintu
tugiye kukubwira urahitamo iby’ingenzi cyangwa byose wige kujya
ubikoresha. Ahari muri iyi nkuru urakuramo umuti uvura umubano wawe n’uwo
wihebeye.
1.Ntuzabwire umukobwa
mukundana ibyerekeye amafaranga ufite.
Uko uzaba ukize kose cyangwa ukennye kose musore
wanjye , ntuzabwire umukobwa mukundana uko ikofi yawe ihagaje. Iyo umaze
kumubwira uko ikofi yawe ihagaze ahita abyitaho ubundi akabiha umwanya munini
cyane. Uwo mukobwa mukundana, ntabwo ashaka ko ukena, rero numubwira uko ikofi
yawe ihagaze, ntabwo azongera kugusaba ibintu, ahubwo azahita ashaka abo kubisaba
kandi ibi bizatuma aguca inyuma, bikurure ugutandukana.
Ku rundi ruhande uyu mukobwa namara kumenya ibyerekeye
ikofi yawe, azakoresha imbaraga zose ngo asesagure amafaranga yawe niba
bihuriranye n’uko atagukunda kandi ukaba ufite amafaranga azi neza. Azifata nk’uwarembye
maze atume uyakoresha koko. Uyu mukobwa iyo utamwoherereje amafaranga azifata
nkaho utamukunda.
2.Ntuzatume muganira
ku bandi bakobwa.
Mu by’ukuri, umukobwa mukundana ntabwo ashaka kumva
amazina y’abandi bakobwa mu matwi ye, uretse kumva inkuru zitandukanye gusa
abwirwa nawe. Umukobwa akunda kumva inkuru z’abandi basore gusa.
3.Ntuzatume
abandi bakobwa bakumenya cyane.
Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya ngo bakugireho
ijambo cyangwa ngo ubabonere umwanya nk’uwo umuha.
4.Ntuzamare
igihe kirekire kuri telefoni yawe uvugana n’abandi bakobwa.
Igihe umukobwa mukundana azamenyera ko umara igihe
kirekire uri kuvugana n’abandi bakobwa kuri telefoni cyangwa ubandikira,
azabyanga , azafuha cyane bimusenye, rero gabanya cyangwa ubihagarike
burundu.
5.Ntuzigire
nkutazi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.
Abasore bamwe ntabwo bazi gukunda, bamwe barakaza
abakunzi babo cyane bakanatuma biyanga. Ntuzamwereke ko uzi ibyerekeye imibonano
mpuzabitsina cyane ariko ntuzanamwereke ko utabizi.
Inkomoko:ghanamma
TANGA IGITECYEREZO