RFL
Kigali

Puerto Rico: Miss Ingabire Grace azategereza kugeza muri Werurwe hatanzwe ikamba rya Miss World?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2021 15:49
0


Kuwa 21 Ukuboza 2021, abategura irushanwa rya Miss World batangaje ko ryasubukuwe nyuma y’uko hari abakobwa n’abafite aho bahuriye n’iri rushanwa bari bagaragaweho icyorezo cya Covid-19, bigatuma risubikwa igitaraganya.



Mu itangazo rigenewe abanyamakuru bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko Nyampinga w’Isi azamenyakana mu birori bizaba tariki 16 Werurwe mu muhango uzabera ahitwa José Miguel Agrelot Coliseum, muri Puerto Rico.

Iri rushanwa ryasubitswe habura amasaha macye ngo hatangazwe umukobwa wegukanye ikamba rya Miss World 2021. Abakobwa uko ari 116 bari bamaze guhatana mu duce twose tw’iri rushanwa, turimo nka ‘Head to head challenge’ n’utundi.

Ubwo ryasubikwaga, Umuyobozi wa Miss World Organisations, Julia Morley yavuze ko abakobwa bagaragaweho Covid-19 ‘batabasha kwitabira uyu muhango, Akanama Nkemurampaka kifashisha amashusho y’ukuntu yagiye yitwara mu duce yahatanyemo.’

Mu itangazo ryasohotse, abategura iri rushanwa ntibigeze bavuga niba abakobwa bazasubira mu bihugu byabo hanyuma muri Werurwe 2022 bagasubira guhatanira ikamba.

Abategura Miss Rwanda babwiye INYARWANDA, ko Miss Ingabire Grace agomba kugaruka mu Rwanda mu minsi iri imbere, hanyuma muri Werurwe akitegura akongera gusubira muri Teritwari ya Puerto Rico guhatanira ikamba rya Miss World.

Ni ku nshuro ya 70 iri rushanwa rigiye kuba. Kuri iyi nshuro, umukobwa uzatorwa azasimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh waciye agahigo ko kuba Nyampinga w’Isi igihe kirekire, kuko agiye kumara imyaka ibiri abitse iri kamba.

Uyu mukobwa ni umwe mu bahase ibibazo ba Nyampinga bahataniye ikamba rya Miss World, kandi mu bihe bitandukanye yagiranye nabo ibiganiro.


Miss Ingabire Grace agomba kugaruka mu Rwanda, akazasubira muri Puerto Rico guhatanira ikamba rya Miss World


Miss Ingabire Grace ari kumwe na Karolina Vidales wabaye Nyampinga wa México 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND