RFL
Kigali

Byari agahebuzo! Amafoto 20 yerekana ubukwe bw'agatangaza bw'umunyamakuru Edman n'umuhanzikazi Liza utuye muri Canada

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/12/2021 1:08
0


Ubukwe ni kimwe mu bintu bishimisha mu buzima, abenshi bemera ko aba ari umunsi wa kabiri mu minsi itatu y'ingenzi umuntu agira ku isi. Tariki 19 Ukuboza 2021, nibwo umunyamakuru Edman n'umuhanzikazi Liza Mugisha bakoze ubukwe bw'agatangaza, bashimangira kuzabana akaramata.



Ishimwe Edson uzwi nka Edman mu myidagaduro na Mugisha Elizabeth ukoresha akazina ka Liza muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, bakoreye ubukwe mu mujyi wa Kigali aho imihango yose yabereye muri Jali Garden, ubusitani bwiza cyane.


Ubukwe bw'aba bombi, bwabaye mu buryo bunogeye ijisho bunakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Wari umunsi udasanzwe kuri Edman na Liza Mugisha, uyu mukobwa ubu wamaze kuba umugore, asanzwe atuye mu gihugu cya Canada mu gace ka Montreal muri Quebec. Edman n'umufasha we Liza, bashimye Imana  yabashoboje urugendo rw'urukundo ikabarinda kugeza igihe bagiye imbere y'Imana bakerekana ko urwo bakundana rutazasaza na gato, ahubwo ruzahora rutoshye.


Liza Mugisha, ni umuhanzikazi ubarizwa muri Edman Entertainment  y'umugabo we. Yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo Ijuru ryawe yakoranye na Deborah, Urukundo , Niwowe n'izindi.



 





Jule Sentore yaririmbye mu bukwe bwa Edman na Liza















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND