RFL
Kigali

Byamurenze! Umugore yatungujwe indege nk'impano ya Noheli-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/12/2021 9:46
1


Ubu nicyo gihe cyo gutanga impano ya Noheli, kwishima no gusabana n'abavandimwe mu gihe habura iminsi itatu Noheli ikaba, umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Masoud Shojaee yatunguje umugore we indege nk'impano ya Noheli.



Ku mbuga nkoranyambaga , no mu bitangazamakuru hakomeje gucicikana amafoto y'umugabo w'umuherwe yeretse urukundo umufasha we amuha indege yihariye nyuma y'imyaka 11 babana. Ni ibirori bigaragara ko byateguwe mu buryo buhenze, kuko uyu mugabo yari yanitwaje Tapi itukura umugore we aza gutambukaho.


Umugore wa Masoud Shojaee, Steph Shojaee nk'akazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga , yerekanye amarangamutima n'uburyo yatunguwe n'umugabo we umukunda byahebuje, akaba yatunguwe no kuba yakorewe ibintu bitangaje n'umugabo we bamaranye imyaka 11 babana.

Yagize ati:'Mana yanjye koko! Impano idasanzwe nahawe n'umugabo wanjye Masoud Shojaee , ndagukunda cyane , Nyuma yimyaka 11 uracyashoboye kuntangaza!'.


Shojaee yatunguje umugore we impano y'indege







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AZABAKURANA9 months ago
    NIBYIZA PEE!!!! NATWE TUJYE DUTANGA IMPANO KU BAKUNZI BACU UKO TWIFITE.





Inyarwanda BACKGROUND