Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, Uwitonze Clémentine [Tonzi] yasohoye amashusho y’indirimbo yasubiyemo yitwa “Abanyabwenge” yakunze ubwo yinjiraga muri Korali Maranatha afite imyaka 12 y’amavuko.
Ibisobanuro bigaragara muri Bibiliya
Ntagatifu, bavuga ko ‘Abanyabwenge’ bari ababaji ari bo abahereza-bitambo bo mu
bihugu bya kure ya Isiraheli (Arabiya n’Ubuperisi) bakaba n’impuguke mu bumenyi
bw’inyenyeri.
Bamenye iby’ivuka rya Yezu bitewe n’urumuri
rudasanzwe rw’Imana y’ukuri rwabavanye iyo gihera babimburira abandi mu kwakira,
kwishimira no kuramya umwami w’amahoro.
Tonzi yabwiye INYARWANDA.COM, ko yakoze
iyi ndirimbo ‘Abanyabwenge’ mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi
kwizihiza Noheli n'umwaka mushya wa 2022.
Uyu muhanzikazi avuga ko mu gihe nk'iki haba hakenewe
indirimbo nk'izi zijyanye n'ibihe bisoza umwaka. Yavuze ko iyi ndirimbo ifite
amateka yihariye mu buzima bwe, kuko yayikunze kuva akiri muto ubwo yajyaga
muri korali Maranatha afite imyaka 12.
Ati "Ni indirimbo iri mu mateka yanjye. Ni indirimbo nakuze nkunda kuva ndi umwana. Ubwo ninjiraga muri korali 'Maranatha', ni indirimbo baririmbaga nakundaga cyane. Nagiye muri korali ndi umwana ufite imyaka 12, rero ni indirimbo ndirimba cyane kuri Noheli."
Tonzi akomeza avuga ko iyi ndirimbo iri kuri Album ya Chorale Maranatha yo mu 1987. Avuga ko kuba yayisubiyemo 'ni uko ari indirimbo nkunda cyane n'abaririmbyi bo muri Maranatha barabizi ko nkunda iyi ndirimbo'.
Uyu muhanzikazi yavuze ko gusubiramo
iyi ndirimbo ari ikintu ashimira Imana, akavuga ko biri no mu murongo wo
gufasha abayikunze kongera kuyikunda.
Tonzi avuga ko yifuriza Abanyarwanda Noheli Nziza, kandi ko ibitekerezo by'abantu ari kwakira bimwereka ko
bayikunze cyane.
Uyu muhanzikazi avuga ko iyi Noheli igiye kuba mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, agasaba buri wese gukomeza mugenzi we kandi akamufasha uko ashoboye.
Avuga ko iki ari igihe cy'uko abantu bakwiye kwirinda iki
cyorezo, bubahiriza amabwiriza yose asabwa.
Yavuze ko atazi neza inkomoko y'iyi
ndirimbo, kuko n'abantu yagiye abaza bamubwiye ko batazi aho iyi ndirimbo
yavuye. Avuga ko iyi ndirimbo yubakiye ku 'kwamamaza inkuru nziza ko Yesu Kristo
yavutse'.
Tonzi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe
kinini mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, kandi uhozaho mu gusohora
indirimbo. Uyu mubyeyi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Hejuru ya byose’, ‘Ubuntu’,
‘Mbiguni’ n’izindi.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'ABANYABWENGE’ YA TONZI
TANGA IGITECYEREZO