RFL
Kigali

Ntajya asaza:Ku myaka 75 umuhanzikazi Cher aracyafite itoto ry'inkumi y'imyaka 25-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/12/2021 14:25
0


Umuhanzikazi Cher wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kurangaza abagabo benshi, bamwibeshyaho ko ari inkumi nyamara afite imyaka 75. Ikimero afite kuri iyi myaka nk'icyi nkumi ya 25, gikomeje gutuma benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko adasaza ndetse ko hari n'abakobwa bakiri bato arusha uburanga.



Cherilyn Sarkisian wamamaye ku izina rya Cher akoresha mu muziki, ni umuhanzikazi w'icyamamare mu njyana ya Pop akaba n'umukinnyi wa filime watangiye kwamamara mu 1965 ubwo we n'itsinda yabagamo ryitwa Soony & Cher basohoraga indirimbo bise 'I Got You Babe', yatumye bamenyekana. Kuva mu 1968, Cher yatangira gukora umuziki wenyine, yahise ahabwa akabyiniriro ka 'Goddess of Pop' dore ko ariwe mukobwa wakoze iyi njyana bwa mbere. Kuva ubwo kugeza ubu, Cher w'imyaka 75 ufite abana 4 n'abuzukuru 9 akomeje kuvugwaho kudasaza bitewe n'ikimero afite cyigereranywa nk'icyi nkumi ya 25.


Mu nkuru ikinyamakuru People Magazine yasohoye yise “She Doesn't Age a Bit” ivuga ku muhanzikazi Cher, igaragaza ubwiza bwe burangaza abagabo bamwibeshyaho baziko akiri muto nyamara ashaje. Iki kinyamakuru kandi, cyavuze ko Cher ayoboye urutonde rw'ibyamamarekazi bigisa nk'inkumi ku myaka myinshi rugizwe na Jennifer Lopez, Kris Jenner, Hellen Miren, Jessica Nicole Parker n'abandi benshi.


Mu mafoto akurikira irebere itoto ry'umuhanzikazi Cher w'imyaka 75 usa nk'inkumi y'imyaka 25:


























TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND