Kigali

Ibihe byaranze imurikwa rya filime ‘i Bwiza’ ryitabiriwe n'abarimo Intumwa ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/12/2021 15:47
0


Igikorwa cyo kumurika filimi ‘i Bwiza’ kitabiriwe n’Intumwa ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Nyangezi François washimye Clemence Nahimana n’abamufashije gukora iyi filime, anatangariza abari bateraniye kuri Canal Olympia gahunda zinyuranye bari gutegurira abahanzi kugira ngo barusheho gutera imbere.



Filimi yiswe ‘i Bwiza’ ya Nahimana Clemence, yaraye imurikiwe kuri Canal Olympia tariki 15 Ukuboza 2021. Ifite iminota 115, ikaba igaragaramo abakinnyi barimo n'abamamaye muri Cinema. Yanditswe inayoborwa ku bufatanye bwa Nahimana Clemence na Emmanuel Nturanyenabo, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels).

Inkuru y’iyi filimi (i Bwiza) igaruka ku mukobwa Gatoni Maya, uba abarizwa muri koperative ikora ibihangano by’ubwoko bwinshi, uhangana na Myasiro, umukire ubagurishiriza ibihangano kuko abona abaha amafaranga make.

Ikomeza igaruka ku rugamba rwo kuvuganira abahanzi, Gatoni Maya arufatanya n’urwo gutunga umuryango we, kwita kuri musaza we no kuvuza nyina. Iyi filime i Bwiza kandi igaragaza ubwiza bw’u Rwanda, uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere.

Ni umushinga wa Madamu Nahimana Clemence watewe inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na UNDP mu mwaka wa 2020, muri gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirus (Cultural and Creative  industry Recovery Fund).

Igikorwa cyo kumurika filime cyaranzwe n’ibihe byiza birimo no gutambuka ku itapi itukura.  i Bwiza cyitabiriwe n'intumwa ya Ministeri y'Urubyiruko n'Umuco Bwana Nyangezi François, ushinjwe iterambere ry'inganda ndangamuco muri iyi Minisiteri.

Bwana Nyangezi yashimye ubutumwa bukubiye muri iyi filime, ndetse anavuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo abahanzi babone inyungu zivuye mu byo baba bakoze anabwira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ko biteguye gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere uruganda ndangamuco.

Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n’abakunzi ba filime n’ibyamamare binyuranye birimo Mutigana wa Nkunda uherutse kwegukana igihembo muri FESPACO, Clapton Kibonge umunyarwenya ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abagize uruhare mu ikorwa ry'iyi film (abakinnyi n’abatekinisiye).

Double C Studio, One 100 Pixels na Teebah Film Village bagize uruhare muri tekinike zo kuyikora, nyuma yo kwerekanwa mu gihugu (National Premiere), filime i Bwiza  ikomeje urugendo rwo kwitabira amaserukiramuco ya sinema hirya no hino ku isi yerekana filime za Africa.

Intumwa ya Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Nyangezi watangaje ko bakomeje kwiga ku mishinga yatuma abahanzi barushaho gukomeza gutera imbereNahimana Clemence nyiri filime “i Bwiza” uri no mu bayiyoboye bakanayandika

Emmanuel Nturanyenabo uri mu bayobozi bayoboye filimi i Bwiza

Clapton Kibonge na Alphonsine bari mu byamamare byitabiriye imurikwa rya filime i Bwiza

Umunyamakuru wa RBA, Gaga na Producer Chrisy Neat wakinnye yitwa Mya muri i Bwiza

Mama Zulu ni umwe mu bakinnyi ba filime ya i Bwiza 

Abafana bari bishimiye kureba bwa mbere filime nziza yiswe i BwizaBamwe mu bagize uruhare mu itegurwa rya filime bari baje baherekejwe n'inshuti zabo 




Ifoto y'urwibutso y'abakinnyi ba Filime 'I Bwiza' bitabiriye imurikwa ryayo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND