RFL
Kigali

Umuramyi Job Batatu yashyinguye umwana we w'imfura witabye Imana akimara kuvuka - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/12/2021 11:46
0


Umuramyi Job Batatu n'umugore w Beatrice Tuyishime (Betty) bashyinguye umwana wabo w'imfura witabye Imana ku wa Mbere w'iki cyumweru akimara kuvuka. Uyu mwana yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.



Mu baherekeje Job Batatu n'umugore we gushyingura imfura yabo bise Ihirwe Myles Liam, harimo Rev. Pastor Rwibasira Vincent wo muri Bethesda Holy Church aho Job Batatu akorera umurimo w'Imana, umuhanzi Danny Mutabazi, umuhanzi Eric Bob, abanyamakuru mu gisata cya Gospel barimo Peace Nicodeme wa Magic Fm, Dj Spin wa KC2 Tv, n'abandi.

Kuwa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021, Job Batatu yabwiye InyaRwanda.com ko yashenguwe no kubura umwana we w'imfura. Uyu mwana wabo w'imfura yapfiriye mu bitaro bya Muhima muri Kigali, yitaba Imana nyuma y'iminota micye cyane itagera no ku 10 yari amaze abonye izuba. Ni inkuru yababaje abantu benshi barimo inshuti z'umuryango wa Job Batatu na Betty, abavugabutumwa n'abahanzi mu muziki usingiza Imana.


Umuramyi Job Batatu mu gahinda ko kubura umwana we w'imfura

Job Batatu washakanye na Betty kuwa 27/03/2021, ni umukristo muri Maranatha Paroisse Rusizi iyobowe na Rev Pastor Kanyamahanga Bernard ari nawe se umbyara. Amaze igihe kitari gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, izina rye rikaba rizwi cyane mu bitaramo yakoraga buri mwaka bikabera cyane cyane mu Itorero Inkurunziza mu mujyi rwagati. Uretse kuririmba, ni n'umucuranzi w'umuhanga wa piano.


Job Batatu n'umugore we ubwo biteguraga kwibaruka imfura yabo yaje kuvuka igahita yitaba Imana

ANDI MAFOTO MU MUHANGO WO GUSHYINGURA IMFURA YA JOB BATATU

Umuramyi Danny Mutabazi ari mu bifatanyije na Job Batatu mu gushyingura imfura ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND