RFL
Kigali

Imana yaturemeye gufashanya no kuzuzanya kuko ibona ko atari byiza ko umuntu abaho ari nyamwigendaho-Ev. Adjabu Corneille

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/12/2021 19:59
0


Itangiriro 2:18 Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” Akenshi iri jambo abantu iyo barisoma barisanisha no gushinga urugo ku mugabo n'umugore.



Ariko uyu munsi ndagira ngo utekereza mu rundi ruhande aho Imana irema umuntu ubaho neza kuko afatanya n'abandi. Imana irema umuntu kugira ngo ajye yuzuzanya n'abamukikije. Umufundi ku gikwa akenera umuyede ngo amuhe isima cyangwa amatafari mu gihe yubaka, umuganga abenshi twita Dogiteri, iyo ari mu cyumba cyo kubagiramo abarwayi, akenera umuforomo wo kumuha ibikoresho, ushinzwe gutera ikinya n'abandi.

Rero Imana yacu ituremera gufashanya kuko ibona ko atari byiza ko umuntu abaho wenyine ari nyamwigendaho ahubwo imuremera uwo kumufasha. Uyu munsi nifuje kukwibutsa ko Imana idushishikariza kuzuzanya no gufashanya kuko ni cyo yaturemeye kuko Imana yacu ni Imana y'ubufatanye. 


Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Adjabu Corneille Twagirayezu

INKURU WASOMA: Iyo Imana icecetse - Ev. Adjabu Corneille






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND