RFL
Kigali

Ikanzu irengeje ibihumbi 500 Frw yaserukanywe na Ingabire Grace yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/12/2021 9:31
0


Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari gukwirakwira amashusho n’amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kumurika imideli gakondo mu irushanwa ry’Isi riri kubera muri Puerto Rico.



Aya mashusho n’aya mafoto yahagurukije abatari bake ndetse bamwe bababazwa n’imyambarire y'uyu mwali ugaragara yambaye ikanzu ubona isa nk'iyamubayeho nini maze amarangamutima ya bamwe ashirira kuri Twitter.

Nubwo hari abamuhaye inkwenene ariko si bose kuko hari n’abanenze abahaye urw'amenyo uyu mukobwa bavuga ko isi igeze kure niba umukobwa usigaye yambara akikwiza asigaye atukwa kakahava.

Muri ayo mashusho abenshi bayataramiyeho ndetse aba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ikanzu uyu mukobwa yambaga itamukwira ubona ko uburyo inadozemo itari ijyane nawe n’uko angana, ibintu byababaje bamwe.

Ikanzu Miss Ingabire Grace yari yambaye yavuzweho mu buryo butandukanye

Mbabazi Shaddia wamamaye nka Shaddyboo yifashishije konti ye ya Twitter maze yibaza umuntu uri kwambika Miss Grace, ati: ’’Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.’’

Uwitwa Iyv Dudu yagize ati’’Disi isi igeze ku musozo koko! Umuntu arambara akikwiza agatukwa bigeze aha koko?? Ubwo kuko atanejeje irari ryanyu mwasakuje koko! Mukunda abambaye ubusa burya?????.’’

Hari n’abasabye Shaddybo kubamenyera aho uwambitse Miss Grace aherereye bagira bati’’Rero wowe dufashe kumenya naho turahari kugira ngo tuzamwereke ukuntu yaduhemukiye afata miss wacu akamwambika nk'uri muri maternité’’

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 6 Ukuboza 2021, abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bari kubarizwa muri Teritwari ya Puerto Rico aho bahatanira kuvamo Miss World 2021, biyerekanye mu mideli gakondo n’iyindi mu birori byitabiriwe n’abantu banyuranye.

Aba bakobwa batambukaga imbere y’Akanama Nkemurampaka, bafatwa amafoto n’amashusho buri wese akagenda yiyerekana mu mwambaro yateguye.

Akanama katanze amanota kemeza ko Umunya- Côte d'Ivoire, Olivia Yacé ari we wahize abandi mu kumurika imideli gakondo n’iyindi. Byamufashije guhita abona amahirwe yo kujya muri 40 bazavamo Nyampinga w’Isi 2021.

Igiciro cy'ikanzu Miss Grace yari yambaye











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND