RFL
Kigali

Kayiranga Baptiste yareze Rayon Sports yishyuza arenga miliyoni 20 Frw

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2021 12:30
0


Uwabaye umukinnyi, n’umutoza wa Rayon Sports mu byiciro bitandukanye, Kayiranga Jean Baptiste, yamaze kurega Rayon Sports aho ayishyuza miliyoni zirenga 20 z’amanyarwanda hashize igihe kitari gito yaranze kuyamwishyura.



Nyuma yo gutegereza, akanihangana igihe kitari gito, uyu munsi n’ejo akizezwa ibitangaza ariko ibyo yasezeranyijwe ntibyubahirizwe, umunyabigwi wa Rayon Sports akanaba umukozi wayo, Kayiranga Jean Baptiste yamaze kurega iyi kipe kubera amafaranga imubereyemo yanze kumwishyura.

Amakuru umwe mu bari iruhande rwa Kayiranga yahaye Inyarwanda.com, yavuze ko uyu mutoza yafashe icyemezo cyo kurega iyi kipe kubera kunanirwa no kurambirwa guhora yizezwa ibitangaza, anabeshywa ukwezi kugashira ukundi kukaza nta gikozwe, abona byaba byiza bigeye mu nkiko akamenya igihe ntarengwa azishyurirwa.

Uyu watanze amakuru yavuze ko Rayon Sports ibereyemo Kayiranga Baptiste miliyoni zirenga 20 Frw, ndetse aya mafaranga akaba amaze igihe kitari gito atishyurwa.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje ko batarashyikirizwa ibaruwa ibarega kugira ngo bamenye amafaranga yishyuza n’ibijyanye n’ibyo yasabye.

Rayon Sports ivuga ko Kayiranga wari umukozi wayo, ubu yasoje amasezerano yari yarasinyanye n’iyi kipe.

Kayiranga yatoje Rayon Sports nkuru mu bihe bitandukanye ndetse n'iyo hagiraga umutoza wirukanwa, Kayiranga yakunze guhita ahabwa inshingano zo gusigarana ikipe, ndetse akaba yatozaga ingimbi z'iyi kipe.

Kayiranga Baptiste yareze Rayon Sports imubereyemo amafaranga atari make






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND