Myugariro wa APR FC, Karera Hassan yahakanye amakuru akomeje gukwirakwizwa na bamwe bavuga ko uyu mukinnyi uherutse kwerekeza muri Finland aho umukunzi we asanzwe atuye, yahagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru, ahubwo yagiye gushaka ubuzima ari kumwe n’uwo bazubakana.
Hashize
iminsi micye myugariro wa APR FC, Karera Hassan yerekeje muri Finland aho yagiye
gusura umukunzi we Mutoni Diane ndetse yanatangaje ko hari ibyangombwa yagiye
kureba bizamufasha ku hazaza he mu mupira w’amaguru.
Nyuma
yo kwerekeza muri Finland, hari amakuru yatangajwe na bamwe bakurikiranira hafi
ruhago nyarwanda, aho bavuze ko Karera atazongera gukina umupira w’amaguru, ahubwo
agiye guhiga ubuzima ari kumwe n’umukunzi we Mutoni Diane bitegura kurushinga.
Mu
kiganiro uyu mukinnyi kuri ubu uherereye muri Finland yagiranye na Radio
Rwanda, yahakanye yivuye inyuma ibyavuzwe ko atazongera gukina umupira w’amaguru,
ndetse anahishura igihe azagarukira mu Rwanda.
Yagize
ati”Ibivugwa ntabwo aribyo habe na gato, nagiye muri Finland ngiye gushaka
ibyangombwa bizamfasha mu bihe biri imbere mu mwuga wanjye, kandi ntabwo
nzatinda aho nagiye kuko muri Mutarama nzagaruka mu Rwanda mu ikipe yanjye ya
APR FC”.
Karera
Hassan ntabwo yakinnye imikino ibiri APR FC yakinnye muri CAF Confederations
Cup na RS Berkane kubera imvune afite mu ivi, akaba yarafashe uwo mwanya atari
gukina yerekeza muri Finland ahasanzwe hatuye umukunzi we, agiye kumusura no
gushaka ibyangombwa yavuze ko bizamufasha mu bihe biri imbere muri ruhago.
Karera
Hassan yasinyiye APR FC imyaka 2 mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, akaba yari
avuye muri AS Kigali nayo yagezemo avuye muri Kiyovu Sport.
Karera Hassan yanyomoje abavuga ko yaretse umupira w'amaguru
TANGA IGITECYEREZO