RFL
Kigali

Karera Hassan wa APR FC yanyomoje abavuga ko yaretse ruhago agasanga umukunzi we i Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2021 10:30
0


Myugariro wa APR FC, Karera Hassan yahakanye amakuru akomeje gukwirakwizwa na bamwe bavuga ko uyu mukinnyi uherutse kwerekeza muri Finland aho umukunzi we asanzwe atuye, yahagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru, ahubwo yagiye gushaka ubuzima ari kumwe n’uwo bazubakana.



Hashize iminsi micye myugariro wa APR FC, Karera Hassan yerekeje muri Finland aho yagiye gusura umukunzi we Mutoni Diane ndetse yanatangaje ko hari ibyangombwa yagiye kureba bizamufasha ku hazaza he mu mupira w’amaguru.

Nyuma yo kwerekeza muri Finland, hari amakuru yatangajwe na bamwe bakurikiranira hafi ruhago nyarwanda, aho bavuze ko Karera atazongera gukina umupira w’amaguru, ahubwo agiye guhiga ubuzima ari kumwe n’umukunzi we Mutoni Diane bitegura kurushinga.

Mu kiganiro uyu mukinnyi kuri ubu uherereye muri Finland yagiranye na Radio Rwanda, yahakanye yivuye inyuma ibyavuzwe ko atazongera gukina umupira w’amaguru, ndetse anahishura igihe azagarukira mu Rwanda.

Yagize ati”Ibivugwa ntabwo aribyo habe na gato, nagiye muri Finland ngiye gushaka ibyangombwa bizamfasha mu bihe biri imbere mu mwuga wanjye, kandi ntabwo nzatinda aho nagiye kuko muri Mutarama nzagaruka mu Rwanda mu ikipe yanjye ya APR FC”.

Karera Hassan ntabwo yakinnye imikino ibiri APR FC yakinnye muri CAF Confederations Cup na RS Berkane kubera imvune afite mu ivi, akaba yarafashe uwo mwanya atari gukina yerekeza muri Finland ahasanzwe hatuye umukunzi we, agiye kumusura no gushaka ibyangombwa yavuze ko bizamufasha mu bihe biri imbere muri ruhago.

Karera Hassan yasinyiye APR FC imyaka 2 mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, akaba yari avuye muri AS Kigali nayo yagezemo avuye muri Kiyovu Sport.

Karera Hassan yanyomoje abavuga ko yaretse umupira w'amaguru

Mutoni Diane ukundana na Karera asanzwe aba muri Finland





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND