Kigali

Abyaye yava ku micyo! Umukinnyi wa Filime yahisemo ko bamubyarira umwana akamurera aho kugirango atwite-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/12/2021 19:10
0


Ubusanzwe iyo ubyaye hari impinduka nke ziba ku mubiri, ibyo umukobwa akaba n'umukinnyi wa Filime Ini Edo abona atari kwihanganira ahitamo kureba umuntu umubyarira akarera umwana atatwise.



Ini Edo, ni icyamamare muri Filime za Nigeria. Amakuru atandukanye avuga ko akunda urubyaro ariko kikaba ikizira kuba yatwita, aho yumva ko umubiri we utemba itoto utakongera kurangaza benshi mu gihe yaba yarabyaye. Ini akireba  umubyarira byabaye iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, aho yabajijwe se w'umwana (uwo bahuje intanga) afite ntamutangaze.


Uburyo bwa 'surrogacy' (guha uburengenzira umuntu akakubyarira aho utanga intanga ), ntibumenyerewe mu bihugu bimwe by'afurika ariko birakorwa, mu gihe habayeho ubwumvikane ku gutanga intanga n'uzifata. Ini yavuze ko yahisemo kubyara umwana we wa mbere binyuze mu kumubyarirwa mu kwirinda ibibazo cyangwa impinduka yaterwa n'inda.


Ikinyamakuru Dailypost , kivuga ko Ini yabajijwe uwo bahuje intanga ngo hamenyekane se w'umwana araruca ararumira, ahitamo kuvuga ko yagombaga kubona umwana ariko atamubyaye, akishimira kwitwa umubyeyi nyuma yo gutandukana n'umugabo we Philipe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND