Infungwa zikiryamye mu rukerera rw’ijoro ryakeye, nibwo inkongi y’umuriro yibasiye Gereza Nkuru ya Gitega, n’ubwo amakuru yahise amenyekana abashinzwe kuzimya bakaza ariko ntibyabujije abagororwa 38 kuhasiga ubuzima.
Prosper Bazombanza (Vice
president w’Uburundi), yavuze ko 69 bakomeretse, harimo 34 bari kuvurirwa ku
bitaro, abandi 35 bakaba bakomeretse byoroheje kandi ko bavuwe bagasubizwa kuri gereza.
Umwe mu mfungwa yavuze ko imodoka zishinzwe kuzimya umuriro zahageze ariko zigasanga ibyononekara byarangije kononekara, kuko umuriro watangiye bakiryamye kandi wari mwinshi.
Umuntu utashatse ko
amazina ye amenyekana yavuze ko
abaforomo bose bo ku bitaro bikuru bya Gitega bari batumweho kugira ngo bafashe gukuramo abahasize ubuzima n'abakomeretse.
Gereza ya Gitega ifite ubushobozi bwo gufunga abantu 400 ariko ikaba
kuri ubu yari irimo imfungwa zirenga igihumbi, ubwo mu kwa 11 uyu mwaka ACAT-Burundi,
Ishirahamwe ryo kurwanya iyicarubozo ryabitangazaga.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru
Iwacu, si ubwa mbere inkongi yibasira iyi gereza
kuko uyu mwaka nabwo indi nkongi yarabaye, gusa ntihagira uhasiga ubuzima.
Abantu batandukanye ubwo barebaga ibyabaye
TANGA IGITECYEREZO