Nyuma y’uko Drake ashyizwe ku rutonde rw’abahatanira Grammy Awards byari biteganijwe ko bizatangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha, uyu muraperi n’itsinda rye basabye abategura ibi bihembo ko yakurwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo. Ibi bibaye nyuma y’uko amatora yo kureba abazegukana ibi bihembo yari ageze mu cyiciro cya nyuma.
Drake yari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya
Grammy Awards mu byiciro bibiri, harimo icyiciro cya Best Rap Performance ku bw’indirimbo
ye yise “Way 2 Sexy” yafatanyije n’abaraperi babiri aribo: Young Thug na
Future. Uyu muraperi kandi yari ari guhatana mu cyiciro cya Alubumu nziza y’injyana
ya rap kubw’Alubumu ye yise “Certified Lover Boy.”
Uyu muraperi yikuye muri ibi bihembo byari kuzatangwa
kuwa 31 Mutarama umwaka utaha 2022 ndetse n’amatora y’abazegukana ibihembo yari
ageze mu cyiciro cya nyuma. Nyuma y’uko Drake atanze ubusabe bwe ko yakurwa ku
rutonde rw’abahatanira ibihembo, Recording Academy itegura ibi bihembo yubashye
icyifuzo cye maze ahita akurwa mu byiciro bibiri yari ahatanyemo.
Ntabwo hamenyekanye impamvu yatumye uyu muraperi
wegukanye ibi bihembo inshuro enye yafashe icyemezo cyo gusezera muri ibi
bihembo, ari itsinda rye rimufasha mu muziki ndetse na Recording Academy
itegura ibi bihembo ntacyo bigeze batangaza.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko umwaka ushize uyu muraperi
yumvikanye anenga cyane abategura ibi bihembo, nyuma y’uko birengagije ibikorwa
by’umuhanzi The Weeknd bakomoka mu gihugu kimwe cya Canada.
Drake kandi nabwo yigeze kwanga gutanga Mixtape ye
yise “More Life” ngo ishyirwe ku rutonde rw’ibihembo bya Grammy Awards mu 2018,
aho mu mpamvu yatangaga ni uko Recording Academy itegura ibi bihembo imwibuka nk’umuhanzi
uririmba Rap kandi indirimbo ze zamenyekanye ziri mu njyana ya Pop.
Drake ntiyatangaje icyatumye yikura mu bihembo bya Grammy Awards
Mu cyiciro cya Best Rap Performance, indirimbo ya Drake
“Way 2 Sexy” yari ihatanye na “Family Ties”-Baby Keem afatanyije na Kendrick
Lamar, “Up” -Cardi B, “MY LIFE”-J.Cole Ft 21 Savage & Morray ndetse na “Thot
S***”- Megan Thee Stallion.
Mu cyiciro cya Alubumu nziza ya Rap (Best Rap Album), “Certified
Lover Boy” yari ihatanye na “The Off-Season” ya J. Cole, “King’s Disease II” ya
Nas, “Call Me If You Get Lost” ya Tyler, The Creator hakaza na “Donda” y’umuraperi
Kanye West (Ye).
TANGA IGITECYEREZO