RFL
Kigali

Yatwikirije ubugabo bwe akanyoni! Nyuma ya Ariel Wayz washyize amabere ye hanze, Seyn nawe yambaye ubusa ateguza indirimbo ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/12/2021 10:55
0


Rurangwa Hussein wamenyekanye nka Seyn ufatanya gukora umuziki no gutunganya amashusho y’indirimbo, yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga ubwo yasohoraga ifoto yambaye uko yavutse ubugabo bwe akabutwikirizaho akanyoni.



Mu ifoto ivanze n'ishusho yumvikanamo amajwi y'inyoni umuhanzi Seyn yateguje abakunzi be indirimbo yise 'Ijana', akaba yatunguranye cyane bitewe n'uburyo uyu muhanzi yambaye ubusaburiburi.

Ayo majwi yumvikanaga ni ay'akanyoni yari yatwikirije ubugabo bwe nyamara ahandi yari yambaye uko yavutse ibintu neza byateye kwibaza byinshi n'ubwo gusa hari benshi bahise bategerezanya  amatsiko iyi ndirimbo.

Ubwo yashyiragaho iyo foto, Seyn yabwiye abakunzi be ko yishimiye kubasangiza indirimbo ye nshya  yise 'Ijana' maze abasaba kuyisangiza abandi ndetse bakabasha kuyitangaho ibitekerezo.

Mu bitekerezo birenga 80 bimaze kujya kuri iyi foto harimo benshi bishimiye iyi foto ariko abandi bakomeza kuvuga ko bakomeje gutegereza ko iyi nyoni iguruka ariko bagaheba cyane ko ariyo itwikiriye ubugabo bwe.

Uyu muhanzi Seyn mbere y'uko atangira kwikorana yabarizwaga muri Incredible Records aho yakoreyeyo indirimbo zirimo Rewind, Ndabishaka, Cemba ndetse na Like You yakoranye na bagenzi be bari bahuriye muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Seyn ashyize hanze iyi foto itangaje nyuma ya mugenzi we Ariel Wayz umaze iminsi micye yihariye imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze yambaye uko yavutse, amabere yose ari hanze usibye utuntu yari yakinzeho. Yabikoze mu rwego rwo guteguza EP ari hafi gusohora.


Ariel Wayz yifashishije iyi foto mu guteguza EP ye 


Seyn ni umuhanzi w'umuhanga


Sey yambaye ubusa buriburi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND