Umukobwa witwa Olivia Yacé uhagarariye Côte d'Ivoire ni we wahize abandi mu kumurika imideli gakondo n’iyindi [Top Model Competition] ahigitse bagenzi 116 bahataniye ikamba rya Miss World 2021.
Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 6
Ukuboza 2021, abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bari kubarizwa muri Teritwari
ya Puerto Rico aho bahatanira kuvamo Miss World 2021, biyerekanye mu mideli
gakondo n’iyindi mu birori byitabiriwe n’abantu banyuranye.
Aba bakobwa batambukaga imbere y’Akanama
Nkemurampaka, bafatwa amafoto n’amashusho buri wese akagenda yiyerekana mu
mwambaro yateguye.
Akanama katanze amanota
kemeza ko Umunya- Côte d'Ivoire, Olivia Yacé ari we wahize abandi mu kumurika
imideli gakondo n’iyindi. Byamufashije guhita abona amahirwe yo kujya muri 40
bazavamo Nyampinga w’Isi 2021.
Mu 2019, mu kumurika imideri gakondo
n’iyindi (Top Model Competition) Douglas Nyekachi wo muri Nigeria niwe wabaye uwa
mbere.
Olivia yakurikiwe n’umunya-Cameroorn, Audrey
Monkan wabaye igisonga cya mbere n’umunya-Puerto Rico Aryam Díaz wabaye
igisonga cya kabiri. Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda yiyerekanye mu
mwambaro w’ibara ry’umuhondo.
Olivia wahigitse bagenzi be, yakuriye muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika. Yagarutse iwabo aza guhatanira ikamba rya Miss Côte d’ivoire
aranaryegukana.
Camila Rueda umwe mu banyamakuru b’inzobere
mu by’amarushanwa y'ubwiza aherutse kuvuga ko haramutse hari agace gatanga
ikamba ry'ubwiza gusa ntakindi kirebwe, uyu mukobwa w’i Yamousukuru yahita
yegukana iryo kamba.
Olivia Yacé uhagarariye Côte d'Ivoire
[Uri hagati] yegukanye ikamba rya Top Model Competition- Aha ari kumwe n’ibisonga
bye
Aba bakobwa bagiye biyerekana mu
kumurika imideli ari babiri, umwe yabanzirizaga undi
Umukobwa uhize abandi muri aka agace
abona amahirwe yo kujya muri 40 bazavamo Miss World
Ba Nyampinga bagiye batambuka imbere
y’Akanama Nkemurampaka n’umubare munini w’abafana witabiriye iki gikorwa
Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda
ntiyahiriwe muri aka agace ko kumurika imideli
Scotland
Netherlands
Guadeloupe
Ghana
Albania
China
Czech Republic
Estonia
Kenya
KANDA HANO UREBE UKO ABAKOBWA BITWAYE MU KUMURIKA IMIDELI
">
TANGA IGITECYEREZO