RFL
Kigali

Kicukiro: Inzu ya Miliyoni 68 Frw igiye kugurishwa muri cyamunara

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2021 21:11
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru REF. NO: 021-094101 cyo kuwa 01/11/2021 cyo kugurisha ingwate mu cyamunara hagamijwe kwishyura umwenda Banki of Africa Rwanda Ltd;



Uwashinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko azagurisha uwo mutungo utimukanwa ugizwe n'ubutaka bwubatsemo inzu ubaruwe kuri UPI: 1/03/05/02/678, bufite ubuso bungana na 676 SQM. Uwo mutungo uherereye mu Mudugudu wa Mulindi, Akagali ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Agaciro k'umutungo ni 68,505,000 Frw.

Ingwate y'ipiganwa ni 3,425,250 Frw yishyurwa kuri konte numero 000400696575429 iri muri Banki ya Kigali (BK) yanditse kuri MINIJUST - AUCTION FUNDS ya Minisiteri y'Ubutabera. Uwifuza gupiganwa atanga ibiciro binyuze ku rubuga rwo kurangiza inyandiko mpesha www.cyamunara.gov.rw

Cyamunara mu buryo bw'ikoranabuhanga izatangira kuwa 27/11/2021 saa Moya za mu gitondo;

Ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya mbere igiciro gisumba ibindi kuwa 04/12/2021 saa Moya za mu gitondo;

Nihatagira uwegukana umutungo;

Ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya kabiri igiciro gisumba ibindi kuwa 13/12/2021 saa Moya za mu gitondo;

Nihatagira uwegukana umutungo;

Ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya gatatu urutonde rw'abapiganwe n'ibiciro batanze, uwatanze igiciro kinini niwe uzegukana umutungo kuwa 22/12/2021 saa Moya za mu gitondo.

Gusura umutungo bikorwa buri munsi mu msaha y'akazi

Ifoto n'igenagaciro by'uwo mutungo biboneka hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga mu kurangiza inyandiko mpesha.

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefone ngendanwa: 0788373779/0783244641

Bikorewe i Kigali kuwa 15/11/2021

Me SERUSUGI Innocent







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND