RFL
Kigali

Urubanza rwa Jado Castar rwari ruteganyijwe kuri uyu munsi rwasubitswe

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:6/12/2021 17:59
0


Urubanza rwa Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar rwari ruteganyijwe kuri uyu munsi humvwa ubujurire bwe, rwasubitswe kubera umucamanza atabonetse.



Uru rubanza rukaba rwimuriwe ku wa 24 Ukuboza 2021 mu gitondo. Jado Castar yari yakatiwe mbere igifungo cy’imyaka ibiri ariko aza kujurira ni nyuma yo gusabirwa gufungwa imyaka ibiri 

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.


Tubibutse ko umunyamategeko we yari yavuze ko n’ubwo ibihano byose biteganyijwe ariko asaba guhabwa igihano cyamworohereza gukomeza gufasha umuryango we, kuko ari we uwutunze kandi akaba afite abana bane bato barimo n’uwavutse afunze.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo rwatangaje ko rwataye muri yombi Jado Castar bwa mbere

Jado Castar ubwo yari akiri muri Gisagara volley ball Club






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND