Kigali

Gasana Darlene yatatse Christian bari mu kwa buki anagaragaza bwa mbere bimwe mu bihe byiza by’ubukwe bwabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/12/2021 12:42
0


Nyampinga wa kaminuza ya SFB [CBE] 2015 wanitabiriye Miss Rwanda 2015 akegukana ikamba rya Miss Congeniality, Gasana Edna Darlene uherutse kurushingana na Ngeze Christian, mu gihe bakomeje kuryoherwa n’ukwa buki yamutomoye anagaragaza ibihe byaranze umunsi w’ubukwe bwabo.



Gasana Darlene wasezeranye kubana akaramata na Ngeze Christian mu minsi micye ishize, kuri ubu bakomeje kuryoherwa n’ukwezi kwabo kwa buki. Gasana yashyize hanze bwa mbere amafoto meza agaragaza uko byari byifashe k’umunsi w’ubukwe bwabo, anaboneraho guhishura uko yiyumva n’uko abona uwo yiyeguriye n’ibye byose, atangira agaragaza itariki  yabereyeho umugore agira ati:”26 Ugushyingo 2021.” Akomeza avuga kuwamutwaye byose, umugabo we Christian agira ati:”Umuntu wanjye w’ubuzima bwose.”

Ubukwe bw’aba bombi bukaba bwarabaye hashize iminsi micye uyu mukobwa atorewe kuba umwe mu bagize Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore y’Umujyi wa Kigali. Ibirori byo gusabwa no gukobwa kwa Darlene byabereye ku i Rebero ahazwi nka Heaven Garden, naho gusezerana imbere y’Imana bibera muri Chapelle ya Lycee Notre Dame de Citeaux.

Christian ubuzima bwa Gasana Darlene barebana akaba ko mujishoGasana yari yasokoje bya kinyarwanda ku munsi w'ubukwe bweChristian na Darlene bari bishimye cyane mu nseko izira imberekaDarlene yasezeranye na Christian nyuma y'imyaka 8 bari bamaze bakundanaDarlene yari anyuzwe cyane ahobera uwo yihebeye akamuha byose bakaba babanye nk'umugabo n'umugore kuva mu mpera z'ugushyingo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND