Koffi Olomie ari mu Rwanda kuva ku wa Kane, aho
yiteguye gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu ijoro ry’uyu wa 4
Ukuboza 2021, mu gitaramo kibera muri Kigali Arena.
Mbere yo kugera i Kigali [Yari i Gisenyi] yifashe
amashusho na telefoni ye, avuga ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka
igera kuri ine. Avuga ko u Rwanda ari rwiza, ashima ubuyobozi bwakoze byinshi mu kubaka iki gihugu.
Uyu muhanzi w’imyaka 65, yavugaga ko afite amashyushyu
yo gutaramira abanya-Kigali. Ni mu gihe hari amashusho yasakaye ku mbuga
nkoranyambaga y’abaturage muri RDC binjira ku mupaka bavuga ko biteguye
kwitabira iki gitaramo.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu, uyu muhanzi yakiriwe muri
Ubumwe Grande Hotel ahabwa indabo. Nyuma, mu masaha y’ijoro yagiye ku ruganda
rwa SKOL, aho yatunguye abakunzi be bari bahasohokeye.
Koffi yagombaga kuririmbira i Kigali ahita
akomereza i Nairobi aho yatumiwe mu gitaramo cyiswe “Legend Koffi Olomide Tour "
cyari kubera ahitwa Waterfront Mall Karen.
Iki gitaramo cyari ku wa 11 Ukuboza 2021, aho kwinjira
bya amashilingi 10, 000 mu myanya isanzwe n’amashilingi 3, 500 muri VVIP.
Kuri uyu wa Gatandatu, iyi kompanyi yasohoye itangazo ivuga ko yahisemo gusubika iki gitaramo yari yatumiyemo Koffi kubera ibibazo byinshi bitandukanye bahuye nabyo.
Bavuze ko bashyize imbere kwakira no gufata neza
abafatanyabikorwa babo, abahanzi, by’umwihariko abakunzi b’umuziki muri Kenya. Kandi
ko baharanira gutanga ibintu bifite ireme, nk’imwe mu ntego bimirije imbere mu bikorwa
byabo.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko bashingiye kuri ibi
byose bakomwe mu nkokora na bimwe byatumye “Tutakibashije gukora igitaramo cya
Koffi Olomide.
Nyuma yo gusohora iri tangazo, bamwe bari bamaze
kugura amatike bagaragaje agahinda gakomeye, basaba ko basubizwa amafaranga
yabo. Iyi kompanyi yavuze ko yiteguye gusubiza amafaranga buri wese wari wamaze
kugura amatike.
Iki ni kimwe mu bitaramo, Koffi Olomide yagombaga
gukora mu mpera z’uyu mwaka yinjiza abantu mu minsi mikuru ya Nohel n’Ubunani.
Abanya-Kenya muri izi mpera z’uyu mwaka bazataramirwa
n’abahanzi barimo Umwongereza NSG, Charly Black, Konshens wo muri Jamaica,
Harmonize, Mbosso n’abandi.
Iki
gitaramo cya Koffi gisubitswe mu gihe bamwe mu banya-Kenya bamaze iminsi bagaragaza
umujinya baterwa n’abahanzi bo mu muhanga bataramira muri iki gihugu bagahabwa
umurengera w’amafaranga, abahanzi babo babogoza.
Umwe
muri aba uri ku ruhembe ni umunyarwenya Eric Omondi, wavuze ko uruganda rw’umuziki
wa Afurika rucumbagira. Ko iki ari igihe cy’uko rwiyubaka.
Hari hashize igihe gito nabwo Koffi agerageje kuririmbira muri Kenya, ariko birasubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Uyu
muhanzi aracyahanganye no kongera kubaka isura ye imbere y’abafana be
muri Kenya. Ni nyuma y’uko mu 2016 aciye ibintu ubwo yakubitaga umugeri umubyinnyi
we bari ku kibuga cy’indege.
Icyo
gihe, Guverinoma ya Kenya yahise isaba ko ava mu gihugu igitaraganya.
Ubwo
yemezaga ko azataramira muri Kenya tariki 11 Ukuboza 2021 [Igitaramo
cyasubitswe], Koffi yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Kenya, asaba
imbabazi ku bw’ibyo yakoze ari muri Kenya. Yavuze ko azirikana neza ko ibyo
yakoze byababaje benshi. Ati “Nsabye imbabazi."
Igitaramo
Koffi Olomide yagombaga gukorera muri Kenya cyasubitswe, abaguze amatike
bemererwa gusubizwa amafaranga
Igitaramo
Koffi agiye gukorera i Kigali cyagezwe amajanja n’abavuga ko baharanira
uburenganzira bw’abagore, kubera ibyaha akurikiranyweho

Kompanyi yari yatumiye Koffi yavuze ko yashegeshwe n’ibibazo byatumye ishyira akadomo ku gitaramo cye