Kigali

Afitanye amafoto na Rihanna na Neymar: Ubuzima bw’umukobwa wa Koffi Olomide utunze hafi Miliyari 1 Frw ku myaka 22-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/12/2021 17:25
0


Koffi Olomide ugiye gutaramira abanyarwanda muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/12/2021, umukobwa we Didi Stone Olomide ni we tugiye kugarukaho. Ni umukobwa uri mu bakiri bato kandi b’uburanga buhebuje batunze hafi Miliyari y'amanyarwanda.



Didi Stone Olomide ni umukobwa Koffi Olomide yabyaranye na Aliane Olomide. Yavukiye mu Bufaransa kuwa 19 Nyakanga 1999, akaba ari umunyamideli w’umufaransa ndetse n’umushabitsi. Iteka ahorana imyambarire idasanzwe ikoze mu buryo bw’udushya n’insokozo yihariye. Yagiye asohoka mu binyamakuru bikomeye mu mideli birimo VOGUE.

Se ni Koffi Olomide umunyabigwi mu muziki ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa naho nyina akitwa Aliana Olomide. Umuhate agira mu byo akora byose awuterwa na se kandi afatira urugero no kutagira ubwoba mu mwuga we kuri Rihanna.

Uyu mukobwa wa Koffi Olomide afite ubutunzi bubarirwa muri Miliyoni magana 500 na 800 Frw. Didi akaba kandi yaragiye anyura mu myiyereko mpuzamahanga inyuranye irimo iya VOGUE, L’Oreal Paris, This Summer…..

Didi Stone Olomide  yavukiye mu Bufaransa  Ni umwe mu bakobwa bafite agatubutse bakiri batoKenshi iyo abajijwe ku bibazo by'ibyaha se ashinjwa avuga ko ntacyo yabivuga kuko atari ibyeDidi Stone yagiye asohoka mu binyamakuru bikomeye by'imideliNi umwe mu bana ba Koffi Olomide bakunze kugaragara mu ruhameDidi Stone ari kumwe na Rihanna anafatiraho urugeroNeymar Junior ari kumwe na Didi Stone Olomide








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND