Kigali
-->

Mushambokazi yashimye abamufashije kugera ku mpamyabumenyi yashyikirijwe na Kaminuza ya Kigali (UoK)-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/12/2021 18:06
0

Jordan Mushambokazi uri mu bitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018, yashimye abamufashije mu rugendo rw’ubuzima n’amasomo kugera ageze ku mpamyabumenyi yashyikirijwe none na Kaminuza ya Kigali.



Jordan Mushambokazi yashimye nyuma y’uko asoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kumenyekanisha ibicuruzwa no kubishakira abaguzi (Marketing), kuri uyu wa 03 Ukuboza 2021 nibwo yashyikirijwe impamyabumenyi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko yishimye cyane anashimira abamufashije.

Ati:”Ndishimye uyu munsi nibwo nashyikirijwe impambumenyi, ndashimira ababyeyi banjye n’umugabo wanjye.”

Mu butumwa kandi yanyujije kuri Instagram, Jordan yanagaragaje ko ari igihe cyo kwishimira umuhate n’imbaraga yakoresheje zimugejeje ku munezero.

Ati:”Nicyo gihe cyanjye cyo kwishimira imbaraga  zose zingejeje kuri aya mahirwe y’ibyishimo kandi ndashaka kwishimira kubwo kwiyizereramo.”

Akomeza agira ati:”Ndashaka kwishimira kubw’ imbaraga zose  nashyizemo, ndashaka kwishimira kubwo kudahagarara kandi Mana warakoze kubwo kumpa umugisha n’ibirenze ibyo nkwiriye, nzahora ngushimira.”

Mushambokazi abonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza nyuma y’uko mu mwaka wa 2018, yari yabaye umwe mu bakobwa babashije kugera muri 20 bahize abandi mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, kandi  no kubasha guhirwa aho Imana yamuhaye uwo bubakana basezeranye imbere y’Imana muri Mutarama uyu mwaka.

Jordan Mushambokazi arishimira impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yashyikirijwe

Jordan ni umwe muri 20 babashije guhiga abandi muri Nyampinga w'u Rwanda

Yashimye ababyeyi be n'umugabo we nk‘abatumye abasha kugera aho ageze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND