RFL
Kigali

Bajya muri Amerika n'i Burayi 'bagatwika'! Danny na None na Dereck [Active] bavuzwe imyato n'ishuri rya muzika bizemo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/12/2021 15:21
0


Ishuri rya muzika rya Nyundo riri i Muhanga, ryatangaje ko abahanzi bari basanzwe bari bararyubatse mu muziki, Danny na None na Dereck Sano [Active] ari abo kwitega mu muziki kubera urwego ruhambaye bariho mu muziki nyuma yo kurivomamo ubumenyi.



InyaRwanda.com yagiranye ikiganiro kihariye na Might Popo Umuyobozi Mukuru w'ishuri rya muzika rya Nyundo imubaza ku hazaza h'abahanzi Danny Nanone na Derekc bari basanzwe ari ibyamamare mu muziki nyarwanda nyuma bakaza no gufata umwanzuro wo kwiga umuziki muri iri shuri.


Dereck ubanza [iburyo], Danny Nanone [ukurikiye drek iburyo] bakiri ku ishuri

Uyu muyobozi yatangaje ko aba bahanzi ari abo kwitega kubera urwego bariho nyuma yo kuvoma ubumenyi muri iri shuri. Ati: "Nka Dereck rwose ni umunyabwenge urabona ko yitagaho cyane production n'ubwo atabonye umwanya mwinshi wo kuyiga ariko na none turamushishikariza kuzagaruka akayirangiza n'imiririmbire ye yateye imbere cyane ariko nanone Danny Nanone we ni urundi rwego. Yaje arapa, abamuzi mbere bavuga ko ashobora kuba yari azi no kuririmba ariko njyewe namumenye akiri no muri Guma guma".


Mighty Popo Umuyobozi Mukuru w'ishuri rya muzika rya Nyundo

Yakomeje agira ati: "Kumubona mu ishuri nanone n'ukuntu yasoje amashuri ye ibyo yakoraga ni byiza pe, mumwitege nawe rwose mumwitege cyane". Yashimangiye ko ibyo bakora ubungubu mu muziki ushobora kubitwara mu Buyapani, mu Bufaransa cyangwa se muri Amerika bigatangaza abantu. Yakoresheje iyi mvugo ati: "Wabijyana yo bigatwika".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND