RFL
Kigali

Yogi, umunyempano utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki yashyize hanze indirimbo ya 3 yise 'That'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/12/2021 9:13
0


Umucyo Ibrahim [Yogi] umusore ukiri muto umaze umwaka umwe gusa mu ruhando rw'umuziki yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ya gatatu yise “That” yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Imiririmbire ye, imyandikire ye no kuba azi kubyina biratanga icyizere cy'ejo heza he mu muziki.



Yogi avuga ko gukora umuziki yabikunze kuva mu bugimbi bwe akiri umubyinnyi mu itsinda ryitwaga G-Guys. Ubwo yavugaga urugendo rwe mu muziki, yagize ati: ”Byatangiye ndi umubyinnyi mu 2013 ubwo nari mfite imyaka 13 gusa, nyamara nyuma maze kuzuza imyaka 18 ni bwo natangiye kwiyumvamo umwuka wo kuririmba gusa simbihe umwanya kuko nari umubyinnyi gusa mu 2020 ni bwo nasohoye indirimbo ya mbere “

Uyu munyempano mu muziki, Yogi akomeza agira ati ”Nari ndi mu myitozo yo kubyina gutya ndi kubyinana n’umukobwa akajya ambyinira nanjye nkajya mubwira nti mbyinira mbyinira nka bimwe by’abahanzi, ni uko umwuka wo kuririmba wanjemo “

Yogi yakomeje atubwira aho yakuye igitekerezo cyo gukora ino ndirimbo nshya yise "That”. Yagize ati: “Ino ndirimbo yavuye ku giterekerezo cy’ukuntu umuhungu ahura n’umukobwa  akaba yamukunda akamwegera akamusaba urukundo bagakundana”.

Yogi abajijwe niba iyi ndirimbo itaba yaraturutse ku byamubayeho yahakanye yivuye inyuma maze atwemerera ko ari we ubwe wiyandikira indirimbo ze ati “Ibintu umuntu yandika biza bisa nk'aho uri kubibona si uko ibyo umuntu yandika aba yarabinyuzemo gusa wowe ubyiyumvamo“

Yogi nk’umwana muto uri gukora imiziki myiza twifuje kumenya aho akura ubushobozi bwo gushora mu muziki atwemeza ko nta handi akura ubushobozi uretse muri we bwite, mu muryango no mu nshuti n’abavandimwe.

Indirimbo “That” umuhanzi Yogi yashyize hanze, ni indirimbo ya gatatu nyuma y’izindi nka “Rules“ na "Ollah". Yogi kandi yijeje abanyarwanda ko mu minsi itarambiranye ateganya gushyira hanze ibindi bihangano kandi yizera ko bizabanyura.


Yogi, impano yo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "THAT" Y'UMUHANZI YOGI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND