RFL
Kigali

Uburyo wakoresha ukigarurira umutima w’umukobwa n’ubwo mwaba muri benshi mumushaka

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:2/12/2021 19:11
0


Iyo ukunda umukobwa burya hari n'abandi baba bamukunda nkawe, niyo mpamvu ugerageza uko ushoboye kugira ngo umwegukane, ariko rimwe na rimwe hari n'igihe bigusaba kugira ibyo ukora. Ni ngombwa rero ko wowe musore ukina amakarita yawe neza kurusha ba bandi nabo baba bamushaka.



Izi ngingo zikubiyemo ibintu byagufasha

1. Gerageza ku buryo abona ko uzi urukundo no gukunda

Abakobwa hafi ya bose bakunda abasore bafite urukundo kandi bazi no gukunda. Rwose ngo n'ubwo waba utari inshuti ye ariko ukamukorera utuntu runaka tumugaragariza urukundo arishima, ndetse agafata n’umwanya munini wo gutekereza ku byo wamukoreye.

Nko kumuherekeza ahantu runaka, kumenya niba yarakize niba ubizi ko yari arwaye,n’ibindi bishobora kumwereka ko wita ku bintu kandiibyo bihita bimwereka ko wamenya no kwita ku wo ukunda. Ibyo ukibuka kubikora udafite ibikabyo ndetse utanavuga byinshi, utuje.

2. Gerageza kumwiyegereza no kwigira inshuti ye ya hafi

Iyo umwiyegereje ukamuba hafi ndetse kurusha inshuti ze, umuganiriza, umufasha mu tuntu tumwe na tumwe n’ibindi, ni zimwe mu nzira zatuma umugeraho.

Gusa ariko ukirinda kumwereka ko ugamije kumusaba urukundo niba aribwo mugitangira kuvugana. Ibi bigenda bituma atangira kukwiyumvamo cyane, aho atangira kumva yifuza ko mwajya mukorana utuntu twinshi, bityo akazashiduka yagukunze mu buryo nawe atazi.

3. Umva ibitekerezo bye

Abakobwa benshi ntibakunda abantubatumva ibitekerezo byabo, bityo rero niba wabonye amahirwe yo kuganira n’umukobwa ushaka gukunda mutege amatwi wumve ibitekerezo bye.

Kumutega amatwi witonze bizamushimisha kandi bitume akugirira ikizere, n’ubutaha ashake ko muganira kuko azaba aziko ujya umwumva bityo murusheho kuba inshuti.

4. Mwubahe nawe wiyubahe

Iyo ukigerageza gutereta umukobwa bitaracamo neza, ni ngombwa kumwumva no kumwubaha. Ntukitware mu buryo budakwiye kandi ujye wibuka uharanire guhora ufite ikinyabupfura, haba kuri we ndetse nawe ubwawe.

5. Mukorere utuntu duto

Kugira ngo utsindire umutima w’umukobwa, ntabwo ari ngombwa ko ukora ibimenyetso bikomeye. Ushobora kumwitaho mu bintu bito bikamushimisha

6. Mubwire ibyiyumvo byawe

Wimutinya mubwire ibyiyumvo byawe hari n’igihe ariho wabonera amahirwe yo gutuma agukunda mu buryo utakekaga.

7. Kumwoherereza ubutumwa bwiza mu gihe ubonye ayo mahirwe, ubutumwa bwawe ntabwo ari ubutumwa gusa ahubwo bitewe n'ikirimo byagufasha cyane.

8. Gerageza ukore ibintu bituma aseka

Mubwire ibyabaye bisekeje cyangwa ibintu bisekeje wasomye ahantu runaka, ibyo wabonye se aho wagiye unyura, ibyo bizatuma yishima aseke bityo naba yanarakaye ajye ahora yifuza kukubona ngo umubwire za nkuru zituma aseka.

9. Ba umwizerwa kuriwe, Ba inyangamugayo mu bikorwa byawe.

Abantu b'indahemuka ntibakunze kuboneka cyane akenshi. Niba rero ushobora kumugaragariza ubudahemuka bwawe, bizamutera rwose kumva afite umwenda wo kukubera inshuti nziza n’ubwo yaba ako kanya ataragukunda, kandi ntazifuza kugutakaza.

Ntuzigere na rimwe umubeshya, haba mu magambo yawe cyangwa mu bikorwa byawe. Ntukabe umubeshyi cyane cyane n’ubwo waba ushaka kumwemeza kuko numubeshya akakuvumbura bizaba bibi.

10. Mugire Umwihariko bitume yumva ko adasanzwe kandi ujye wibuka kumwereka ko witaye ku bintu akora bimufitiye inyungu, niba akora businesi umwereke ko uyitayeho.

11. Mushimire kubikorwa byose akora. Niba yakwemereye ko muvugana cyangwa se musohokana, uzibuke kumushimira.

Zirikana ko kandi abakobwa bita cyane kubyo bumva ari nayo mpamvu ugomba kujya wita kubyo yumva bikuvamo, ujye ugerageza ibyo umubwira bibe bitandukanye n’ibyo n’ubundi abandi bamubwira.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND