RFL
Kigali

Survivor wifuza kugeza kure impano ye yahuje imbaraga na Silvizo bakorana indirimbo bise 'Kwaje' YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/12/2021 19:40
0


Umuhanzi twafata nk'amaraso mashya muri muzika, Survivor uvuga ko yinjiranye ingamba n'intego muri muzika yahuje imbaraga na Silvizo bakorana indirimbo yitwa 'Kwaje' aho avuga ko ari indirimbo abantu babyina ikabasusurutsa.



Survivor, amaze gushyira hanze indirimbo 3, yatangiye umuzika mu mwaka 2019 ariko avuga ko yaciwe intege  n'icyorezo cya Coronavirus aho aba yaramaze gushyira hanze indirimbo nyinshi. 

Yahereye ku ndirimbo 'Kigali Irananiye' yerekana ubuzima bwa Kigali aho abafite ubushobozi buke bibagora kuba mu mujyi, bityo yerekana ko hari bamwe bava mu mujyi bitewe n'uburyo bashaririwe n'umujyi, nyuma yakurikijeho  iyitwa 'I go Follow' , irimo amagambo y'urukundo aho ubu afite iyitwa 'Kwaje' yakoranye na  Silvizo.


Silvizo , ni umwe mu banyempano, bazi gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi batandukanye ,ariko rimwe na rimwe akagerageza gukora indirimbo atiganye abahanzi. Survivor  yashimangiye ko inzozi ze ari kugeza muzika ku rwego rushimishije, akemeza ko azabigeraho ku nkunga y'abakunda muzika haba mu kumugira inama no kumushyigikira muri rusanjye.


Silvizo asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi

Survivor   yagize ati :'Iki nicyo gihe cyo kwinjira muri muzika, nakuze nkunda kuririmba kandi mfite inzozi ko nzabigeraho, umuziki bisaba abantu kugushyigikira , kukugira inama  nazo ni impano ikomeye'. 

kanda hano wumve 'kwaje'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND