RFL
Kigali

Tour du Rwanda yagarutse ku nshuro yayo ya gatatu nyuma y’uko ishyizwe kuri 2.1

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:1/12/2021 17:26
0


Amakipe 19 ni yo yatangajwe ko azitabira Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, rizaba kuva tariki 20 Gashyantare kugeza tariki 27 Gashyantare 2022.



N’ubwo ibintu bitoroshye kubera icyorezo cya coronavirus, biteganijwe ko ku nshuro ya 14  mu Rwanda hagiye kongera kubera isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda 2022).

Iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 19 arimo amakipe y’ibihugu, amakipe y’ababigize umwuga, ndetse n’ikipe imwe ikina amasiganwa akomeye ku isi.

Ni isiganwa rizakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 nk’uko byagenze umwaka ushize, aho uduce twose tw’irushanwa amakipe azajya akina akarara mu mujyi wa Kigali ahari Hotel zizaba zateguwe.

Gahunda uko izaba iteye

Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4 km ITT)

Ku wa Mbere tariki 21/02/2022 Kigali-Rwamagana (148,3 km)

Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu, (152 km)

Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124,3 km)

Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze( 124,7 km)

Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152 km)

Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152,6 km)

Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75,3 km)

 Ibishya biri muri Tour du Rwanda 2022
 • Umuyobozi wa Tour de France Christian Prudhomme azaba ari muri Tour du Rwanda 2022 nta gihindutse

• Imodoka nyinshi zizaba ziri muri Tour du Rwanda zizaba ari iza Volks Wagen ziteranyirizwa mu Rwanda

• Uzegukana agace azajya yambara umwambaro wa Amstel

• Uyoboye isiganwa (Maillot Jaune) azambara Visit Rwanda

• Uhiga abandi mu kuzamuka Meilleur Grimpeur: Cogebanque

• Umunyarwanda uri imbere azaba yambaye Forzza Rwanda

• Umunyafurika wa mbere: Rwandair

• Uwa mbere mu guhatana (Most Co,bative): Horizon

• Ikipe ya mbere: Inyange

U Rwanda ruzahagararirwa n'ikipe y’igihugu ndetse na UCI Continental Benediction.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND