Kigali
-->

Ku munsi umwe akoze ibitangaza muri muzika bamwita Cardi B! Umugore wa Bahati yinjiye muri Hip Hop atigisa Kenya-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/12/2021 16:59
0

Bijya bibaho umuhanzi akinjira muri muzika uwo munsi bikarara bimenyekanye bitewe n'indirimbo ye cyangwa n'uwo ariwe. Umugore wa Bahati, Diana Marua yinjiye mu muziki mu njyana Hip Hop akora ibitangaza mu munsi umwe aho indirimbo yashyize hanze yahise irebwa n'abantu hafi ibihumbi 600 ku rukuta rwa Youtube.



Diana Marua winjiranye akazina ka Diana B (Diana Bahati) muri muzika, yatunguranye nk'umugore wa Bahati asohora indirimbo y'ubuzima busanzwe mu njyana ya Hip Hop aho kuba yasohora indirimbo yo kuramya Imana (Gospel) bitewe n'uko umugabo we Bahati ari wo muziki watumye yamamara ndetse akaba avuga ko ari umuntu ukunda Imana, kandi ko akora indirimbo za Gospel n’ubwo yatangiye no gukora n'izindi z'ab'isi zigakundwa cyane.


Diana B, benshi bamwise umuhanzikazi w'Umunyamerika Cardi B ndetse abandi bamwita Nicki Minaj  bitewe n'imigaragarire n'uburyo yitwaye mu mashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Hatutaachana'. Ku munsi umwe iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n'abantu ibihumbi 581 ku rukuta rwa Youtube, ubu imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 800, bigaragara ko mu minsi isatira 3 iyi ndirimbo ya Diana B izaba imaze kurebwa n'abantu Miliyoni. Bahati yasabye Youtube ko yagenera igihembo Diana B kuko ari we wa mbere ubikoze muri Kenya.


Iyi ndirimbo ya Diana B ikijya hanze, uyu muhanziakzi yabwiye Trade Mark ko agiye gukora muzika nziza bityo ko abantu bakwiriye kumwitega. Ati: "Ndimo gukora umuziki mwiza, nkora umuziki ugera kuri buri wese, reka twishimire iyi ndirimbo, reka twishimishe muri yo, biracyaza". Diana B yatangarije Nairobi Gossip ko kumutumira mu gitaramo ari ukwishyura amashiringi ya Kenya agera ku bihumbi 850, mu manyarwanda ararenga Miliyoni 7.5 Frw.

Diana hamwe n'umugabo we Bahati 


Diana B hari abatangiye kuvuga ko ari Cardi B wa Kenya


Diana B yavuze ko kumutumira mu gitaramo ari ukwishyura Miliyoni 7.5 Frw


Diana B ubwo yasengerwaga yari yambaye utwenda tugaragaza ikimero cye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND