RFL
Kigali

Dore Application 30 zishobora kuba zikwiba amakuru muri Telephone yawe

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:1/12/2021 15:43
0


Abashakashatsi bagaragaje Application 30 zishyirwa muri telephone za Android zizwi nka Beauty Camera zishobora kuba ziba amakuru muri telefone z’abantu bazikoresha. Izi application zikoreshwa n’abatari bacye ku isi, ngo ntabwo wazisanga kuri Google Playstore ahashyirwa Application zikoreshwa n’abakoresha telefone za Android.



Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ikorabuhanga cya Zimperium zLabs gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyagaragaje Application zigera kuri 30 zishobora kuba ziba amakuru y’abazitunze muri telefone.

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri iki kigo bavuze ko izi Application zo mu bwoko bwa Beauty Camera, zikoreshwa n’abantu batari bacye hirya no hino ku isi muri telefone ngendanwa zabo mu rwego rwo gukesha amafoto ndetse n’amashusho.

Muri raporo y’abashakashatsi bo muri iki kigo basohoye mu kwezi k’Ugushyingo dusoje, bavuze ko izi Application zitizewe zigera muri telefone zitandukanye z’abantu binyuze kuri link abantu boherezwa mu butumwa bwo kuri E-mail zabo.

Iyo imwe muri izi Application igeze muri telefone yawe ikwereka ko ikora nk’izindi Application zisanzwe. Bimwe mu byo Application ikwereka ko aribyo ikora iyo ikigera iyo igeze muri telefone, harimo aho ikwereka ko yagufasha kwiga umukino wa Yoga, kureba Televiziyo, kureba amashusho atandukanye (Videos), cyangwa se gushakisha amafoto.

Aazim Yaswant, umwe muri aba bashakashatsi yavuze ko izi application zijya muri telefone za Android ndetse ko zakozwe mu buryo zishobora kujya muri telefone yawe maze zikakwiba amakuru utarabutswe na gato. Yagize ati: “Mu by’ukuri, izi Application ziba amakuru muri telefone arimo, ubutumwa bugufi, amafoto, ndetse zigakoresha icyo zishatse telefone za Android ziba zashyizwemo. Izi Application ziba amakuru atandukanye muri telefone kuva ku mafoto bwite ya nyiri telefone kugeza ku biganiro agirana n’inshuti ze.”

Iri tsinda ry’abashakashatsi ryatangaje ko ikizakubwira izi Application, ni uko uzasanga nta n’imwe iri ku rubuga rwa Play Store rw’ikigo cya Google gishyirwaho Application zitandukanye zemewe gushyirwa muri telefone zikoresha Android operating system.

Ikindi kandi wamenya kuri izi Application, ni uko iyo zigeze muri telefone zitangira gukoresha Camera ya telefone, GPS location, kwandika ubutumwa bugufi, kureba nimero ziri muri telepfone n’ibindi bitandukanye. Ikindi kandi ni uko zishobora kwiba umubare wawe w’ibanga ukoresha ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram n’izindi zitandukanye.

Urutonde rwa Application 30 za Camera Beauty zishobora kuba zikwiba amakuru;

1.    BeautyPlus – Easy Photo Editor & Selfie Camera

2.    BeautyCam

3.    Beauty Camera – Selfie Camera

4.    Selfie Camera – Beauty Camera & Photo Editor

5.    Beauty Camera Plus – Sweet Camera & Makeup Photo

6.    Beauty Camera – Selfie Camera & Photo Editor

7.    YouCam Perfect – Best Selfie Camera & Photo Editor

8.    Sweet Snap – Beauty Selfie Camera & Face Filter  

9.    Sweet Selfie Snap – Sweet Camera & Beauty Cam Snap Read

10. Beauty Camera – Selfie Camera with Photo Editor

11. Beauty Camera – Best Selfie Camera & Photo Editor  

12. B612 – Beauty & Filter Camera  

13. Face Makeup Camera & Beauty Photo Makeup Editor  

14. Sweet Selfie – Selfie Camera & Makeup Photo Editor  

15. Selfie camera – Beauty Camera & Makeup camera  

16. YouCam Perfect – Best Photo Editor & Selfie Camera

17. Beauty Camera Makeup Face Selfie, Photo Editor

18. Selfie Camera – Beauty Camera

19. Z Beauty Camera

20. HD Camera Selfie Beauty Camera

21. Candy Camera – selfie, beauty camera & photo editor

22. Makeup Camera-Selfie Beauty Filter Photo Editor

23. Beauty Selfie Plus – Sweet Camera Wonder HD Camera

24. Selfie Camera – Beauty Camera & AR Stickers

25. Pretty Makeup, Beauty Photo Editor & Selfie Camera  

26. Beauty Camera

27. Bestie – Camera360 Beauty Cam

28. Photo Editor – Beauty Camera

29. Beauty Makeup, Selfie Camera Effects & Photo Editor  

30. Selfie cam – Bestie Makeup Beauty Camera & Filters

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND