RFL
Kigali

Umukinnyi ushobora guhindura imikinire ya Manchester United yabonetse?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/12/2021 13:37
1


Amadou Haidara ukinira ikipe ya RB Leipzig niwe mukinnyi ushobora kwinjira mu Manchester United bwa mbere nyuma yo gusinyisha umutoza Rangnick.



Rangnick uherutse kugirwa umutoza w’agateganyo ndetse akazaba anashinzwe ahazaza w’umupira w’amaguru muri Manchester United, yatangiye kurambagiza abakinnyi ashobora kuzatangirana ikiragano gishya, harimo n'abo yari yaratojeho. Amadou Haidara ni umwe mu bakinnyi uyu mutoza ashobora gusinyisha muri uku kwa mbere amakuye muri RB Leipzig yo mu Budage. Amadou Haidara w’imyaka 23 afite ubushobozi bwo gukina mu kibuga hagati agana imbere.


Uyu musore ukomoka muri Mali, Rangnick yamusinyishije mu 2019 ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi azi neza kandi yemeza ko bazamufasha kubaka umukino usatira muri Manchester United nka kimwe mu byo bamuzaniye.


Ku ruhande rwa Manchester United nabo babona ko Haidara ari we mahitamo meza dore ko afite n’agaciro ka miliyoni 40 z’amadorari, mu gihe Declan Rice bari basanzwe bashaka akubye hafi kabiri uyu musore. Rangnick avuga ko uyu musore ashobora gukina imyanya yose Paul Pogba, Donny van de Beek, Scott McTominay, Fred na Bruno Fernandes bakina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tonton theos2 years ago
    Ndabona uyu mutoza azahindura byinshi muri manshester United gusa bisaba kumuha igihe kuko afite ubunararibonye! Murakoxe cyane!





Inyarwanda BACKGROUND