Kigali
-->

Donald Trump yanenze cyane igikomangoma Harry avuga ko yakoreshejwe na Meghan Markle

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:1/12/2021 14:12
0

Mu kiganiro gikunzwe cyane mu Bwongereza gikorwa n’uwitwa Nigel Farage, ubwo yari yatumiye Donald Trump yamubajije ku by’ibwami, maze Trump avuga ko yababajwe n’ukuntu Meghan Markle yasuzuguye umwamikazi, kandi agakoresha nabi igikomangoma Harry. Donald Trump yavuze ko Harry yakoreshejwe nabi kandi ko azabyicuza mu buzima bwe.



Aganira na Nigel Farage, Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko atigeze aba umufana wa Meghan na mbere hose. Yagize ati: "Ntabwo ndi umufana we kuva na mbere".

Ubwo Trump yaganiraga na Nigel 

Trump yavuze ko kandi kuba Harry yarakoreshejwe akemera, byangije umubano we n'umuryango we, kandi bikababaza Umwamikazi, umuntu abantu benshi bubaha akaba umugore ukomeye ku isi, umuntu w'amateka. Trump ati "Ntekereza ko kutubaha umuryango wa cyami ari nabyo bituma atumvikana nabo kenshi".

Bwana Trump yavuze kandi ko akunda Umwamikazi, avuga ko yarezwe kugira ngo yubahe umuryango wa cyami kuko nyina yakomokaga muri Scotland. Trump ashinja Meghan kuba yarahatiye Harry kuva mu Bwongereza ndetse bakaba baranze kumvira umwamikazi ku bijyane n'amazina bise umwana wabo w’umuhungu bakamwita ayo baskaka ubwabo.

Gusa Meghan nawe mu kiganiro yagiranye na Oprah yavuze ko yababajwe cyane n’ukuntu bamwanga kuko afite amaraso y'abirabura ndetse ko umwana we batifuza ko yazaba igikomangoma kubera ko afite aho ahuriye n'abirabura ari nayo mpamvu kuri we kubumvira bitamureba kuko nabo bamwanga.

Harry n'umugore we Meghan 

Src dailymail.co.uk 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND