RFL
Kigali

Umukobwa yasize umurambo wa se mu nzu ariruka batangira kumushakisha bagira ngo yagiye kwiyahura naho yagiye gusambana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/11/2021 17:35
0


Ubusanzwe gutakaza umuntu agatabaruka birababaza cyane, ariko igitangaje ni uburyo umukobwa yafashwe ari gusambana ataye umurambo wa se mu nzu mu gihe abandi bari mu kababaro n'amarira menshi batewen o kubura umuntu mu muryango.



Umukobwa ukiri muto wo muri Malawi yatunguye abantu i Blantyre mu gace ka Machinjiri nyuma yo gufatwa asambana n’umukunzi we. Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari we wari kwita ku murambo wa se aza gusohoka mu nzu yiruka, abantu batangira kugira ubwoba ko yaba yagiye kwiyahura. Batangiye kumushakisha basanga yafashwe n'amarangamutima ubwo yari abonye umukunzi we. Basanze aryamanye n'umukunzi we, ibyari akababaro kuri we yabihinduyemo ibyishimo yishimishanya n'umukunzi we, abari ahabereye ibyago barababara cyane.


Amakuru ducyesha ikinyamakuru Face of Malawi, avuga ko uyu mukobwa afite imyaka 20 y'amavuko ariko birinze gutangaza amazina. Batangaza ko yavuye mu rugo akahasiga umurambo wa se yari ari kwitaho ubwo amasaha yari amaze kuba mu gicuku, ajya guhura n'umukunzi we wari mu modoka hafi y'iwabo w'umukobwa. Abantu batangiye gushakisha aho umukobwa yagiye, niko kumugwaho ari mu modoka n'umukunzi we bari gusambana yibagiwe ko yagize ibyago mu rugo. Ibi yakoze, abantu benshi babifashe nk'amahano nk'uko amakuru abivuga. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND