RFL
Kigali

Amakosa ukora ugatera uwo mwashakanye kwanga ababyeyi bawe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/11/2021 16:12
0


Mu ngo zimwe na zimwe usanga abakazana cyangwa se abakwe badacana uwaka na ba nyirabukwe, nyamara hari ubwo usanga umwe mu bashakanye afite uruhare mu gutera amakimbirane hagati y’uwo bashakanye n’umuryango avukamo.



Amakosa 4 ukora agatera uo mwashakanye kwangano kugirana amakimbirane n'ababyeyi bawe:

1.Kwirengagiza ko wagize umuryango mushya

Mu gihe wari ukiri ingaragu utarashaka hari ibyo wacyemuraga mu muryango w’imwanyu kuko nta wundi muryango wabaga ufite, ariko mu gihe wagize umuryango ntukumve ko uzajya ukemura ibibazo by’umuryango wawe ngo ubivange n’ibyo mu muryango ukomokamo.

Urugero niba ufite inshingano zo kuvuza mama wawe yarwaye wishaka kubirutisha izindi nshingano z’urugo ngo umwana abure amafaranga y’ishuri kuko wayatanze kuri mama wawe ari kwa muganga.

2.Kwereka uwo mwashakanye ko ari munsi y’ababyeyi bawe

Gushaka ntibibuza guha agaciro ababyeyi bawe no gukomeza kubaha icyubahiro bakwiye ariko mu gihe ukangisha uwo mwashakanye ababyeyi bawe ukamwereka ko bagufiteho uruhare ruruta urw’uwo mwashakanye bizarangira bibateye kwangana kandi biturutse kuri wowe.

3.Guhora ugisha ababyeyi inama aho kuzigisha uwo mwashakanye

Ibi ahanini biba ku miryango ikimara gushyingiranwa akabaye kose ukumva ko ugomba kugisha inama ababyeyi bamwe mbere yuko mubiganiraho nk’abashakanye ugasanga aribo bakuyobora mu byo ukora.

4.Kugirana umushyikirano ukabije n’ababyeyi bawe

Hari abantu bashaka ntibamenye ko bagize imiryango yo kwitaho. Urugero ugasanga kuri telefoni buri gihe aba avugana n’iwabo, uko abonye umwanya akajya ku basura cyane cyane iyo ari hafi, ugasanga umushyikirano mugirana urusha uwo ugirana n’uwo mwashakanye.

N'ubwo umubyeyi n’umwana bafite ibibahuza byinshi ku buryo umubano hagati yabo uba ukeneye gukomeza na nyuma yo gushinga ingo, ni byiza kwitonda mu mibanire yawe n’ababyeyi bawe kugirango bitaba byanakurura urwango hagati y’uwo mwashakanye n’ababyeyi bawe kandi ari wowe ubaye intandaro yabyo.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND