RFL
Kigali

Mukomere kuko nanesheje Isi: Willy Gakunzi yashyize hanze indirimbo 'Iyo nibutse' ihumuriza abihebye kubera imihangayiko-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2021 13:54
0


Umuramyi Willy Makuza Gakunzi utuye muri Canada yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Iyo nibutse' irimo ubutumwa bubwira abantu ko badakwiriye kwibeha kubera imihangayiko yo mu Isi ahubwo bikwiriye kubatera imbaraga zo kugira ngo bongere bahangane n'ibyo bahura nabyo na cyane ko Yesu Kristo wabacunguye yanesheje Isi na Satani.



Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda.com, Willy Gakunzi yasobanuye byimbitse ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo 'Iyo nibutse' anavuga ubutumwa yayinyujijemo, ati "Iyi ndirimbo yitwa 'Iyo nibutse', ni indirimbo nagerageje gutekereza ibintu abantu ducamo uko bukeye n'uko bwije mu buzima bwa buri munsi, tugahura n'ibiduca intege. Ni kenshi ubyuka hari icyo wari witeze ko kiri bube, icyo wifuzaga kugeraho hakazaho ibindi biguca intege.

Rimwe na rimwe ibyo twita amasezerano y'Imana tugenderaho abantu ntibayageraho, atari uko icyo Imana yavuze atari cyo ahubwo ari uko turi mu isi irimo ibiduhungabanya byinshi. Rero iyo abantu bahuye n'ibyo kenshi usanga batakaza icyerekezo bagakura amaso yabo ku ifoto ngari cyangwa icyo Imana yavuze, cyangwa aho bifuza kugera mu buzima, bya bibazo biduca intege bigatuma tureba hirya noneho tukabuta inzira twari turimo".


Willy Gakunzi arasaba abatuye Isi kwisunga Imana kuko hari ariyo ifite igisubizo cy'ibibazo byinshi bahora bibaza

Willy Gakunzi arakomeza ati "Ndimo ntekereza nibuka ko Yesu kubera intego yari afite yo kuducungura yasize ubwiza yari afite mu ijuru aza mu isi, icyamuzanye kwari ukugira ngo aduhindure abana mu rugo. Ni ko igice cya mbere kivuga. Iyo nibutse ko ari urukundo rwakuzanye hano mu isi rwatumye usiga ubwiza bwo mu ijuru uraza uba umuntu ubana natwe. Ushimwe, ushimwe wowe wancunguye, wangize umwana mu rugo".

Willy Gakunzi yitegereje ubuzima abantu bacamo mu Isi, asanga hari byinshi bibaza mu buzima bwa buri munsi ariko batazabonera igisubizo, uretse kwisunga Imana. Ati "Ndeba imbaraga rero ziri mu kugumana aho ushaka kugera bituma wihanganira ibyo ucamo buri munsi, icya kabiri ni uko duhura n'ibintu byinshi harimo ibibazo byinshi twibaza tutazabonera ibisubizo hano ku Isi harimo gupfusha, harimo kubura ibyo twifuzaga kugeraho, kurengana, ibi bihe turimo bya Covid-19 n'ibindi byorezo,..tukabiburira igisubizo". 

"Ariko ijambo ry'Imana rivuga ko Yesu naza, ubwo impanda zizavuga, abizera bose bazazamurwa, abariho n'abasinziriye. Ibyo rero kwibuka ko ibyo ducamo bigoye, biremereye, hari umunsi bizashira, bisubizamo imbaraga. Ntabwo ubutumwa ari ukuvuga ngo abantu ntibite ku buzima bwa none, bizere, bya bindi batwigishije ngo hahirwa abakene kuko ari bo bazahazwa, ntabwo ari byo, ahubwo kumenya y'uko umwanzi wacu mu buzima bwa buri munsi ndetse no mu rupfu azatsindwa, biduha imbaraga bikadusubizamo imbaraga zo kubaho mu buzima bugendana na Yesu buri munsi. Ni bwo butumwa buri mu gitero cya 2.. "

Ati "Ni indirimbo nakoranye na Benedata yari Live recording, audio yakozwe na Nicolas, Video ikorwa na Doux - Prayer team. Yves niwe wari uyoboye itsinda ry'abaririmbyi no gutegura amajwi, ndabashimira cyane, abacuranzi: Jules, Fabrice, Boss, Isaac, Joshua,..bose bakoze umurimo ukomeye cyane. Ndararikira abakunzi bacu gukomeza kunshyigikira kugira no tugere kuri benshi. Intego yanjye ni ukugira ngo nibura umuntu umwe agarurirwe ibyiringiro mu buzima acamo". 

"Muri uku kwezi kwa 11, sinzi ibyo wahuye nabyo, uyu mwaka tugiye kurangiza ni byinshi wenda byagu-challenginze ndetse turimo kujya gutangira uwundi utazi uko bizaba bimeze ariko ndagutumira ngo wibuke ko hari intambara Uwiteka yakuneshereje kandi wibuke ko yanesheje, yaravuze ngo 'Muri iyi si tuzahura n'ibibazo byinshi ariko mukomere kuko nanesheje Isi'. Ibyo bidutere imbaraga zo kugira ngo twongere duhangane n'ibyo duhura nabyo".


Willy yashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n'amashusho yayo

REBA HANO INDIRIMBO 'IYO NIBUTSE' YA WILLY GAKUNZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND