RFL
Kigali

Kompanyi ikora amarobo iri kwishyura asaga Miliyoni 207 Rwf uzemera ko isura ye izakoreshwa ku marobo igiye gukora

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:30/11/2021 11:07
17


Kompanyi ikora amarobo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka Promobot yasabye abantu babyifuza ko batanga ubusabe bwabo, amasura yabo akazakoreshwa ku marobo maze bakishyurwa $200,000. Aya marobo biteganijwe ko azakoreshwa mu gutanga serivisi mu mahoteli, amasoko ndetse n’ibibuga by’indege guhera mu mwaka wa 2023.



Iki gitekerezo cyo gukoresha amasura y’abantu ku marobo, ukibyumva uhita wibuka filime izwi nka Black Mirror niba warigeze kuyireba. Uko tekinoloji igenda itera imbere niko ibyo wabonaga mu mafilimi nk’ibidashoboka, magingo aya biri gukorwa ukabibona mu buzima busanzwe.

Aya marobo agiye gukorwa n’iyi Kompani y’abanyamerika Promobot, biteganijwe ko azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo no gutanga serivisi mu mahoteli, amasoko ndetse no ku bibuga by’indege bitandukanye guhera mu mwaka 2023.

Muri urwo rwego Promobot yasabye abantu bose babyifuza ko batanga ubusabe bwabo ndetse bagatanga uburenganzira bwo kwemerera iyi kompani kuzakoresha amasura yabo kuri aya marobo maze bagahabwa ibihumbi Magana abiri by’amadolari ($200,000), ni ukuvuga asaga Miliyoni Magana abiri na zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (207,000,000 Rwf).

Mu masezerano iyi kompani izagirana n’abazemera gutanga uburenganzira ku masura yabo, harimo ko Promobot izaba ifite uburenganzira bwo gukoresha ubuziraherezo isura y’uwahawe aya mafaranga ku marobo yayo izakora. Abantu bose, ibitsina byombi bemerewe gutanga ubusabe bwabo ariko ikindi gisabwa ni uko isura yawe igomba kuba igaragara nkiy’umuntu ugira ubuntu ndetse wakundwa n’abantu.



Hagiye gukorwa amarobo afite isura y'umuntu

Iyi Kompani ikorera mu mugi wa New York isanzwe izwiho gukora amarobo afasha abantu mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi. Promobot amarobo yayo akoreshwa mu bihugu bigera kuri 43, aho afasha abantu mu bikorwa bitandukanye harimo kuyobora abantu, gutanga serivisi mu mahoteli, mu biro n’ahandi hatandukanye.

Ubuyobozi bwa Promobot bwagize buti: “Kuva mu mwaka 2019, twatangiye gukora ndetse no kugurisha ku isoko amarobo akoze mu isura y’umuntu. Abakiriya bacu badusabye ko twakora umushinga munini, ni muri urwo rwego, badusabye ko twakora irobo nshya ifite umwihariko w’izo twakoraga.”

Nyuma yo gutangaza uyu mushinga, iyi kompani yahise isabwa n’imwe muri kompani zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bazabakorera amarobo azifashishwa ku bibuga by’indege ndetse no mu masoko, mu bihugu byo muri Amerika y’amajyaruguru ndetse no mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya.

Promobot yatangaje ko abantu bazatoranywa bakanahabwa aka kayabo, amasura yabo azatangira kwifashishwa ubwo uyu mushinga wo gukora aya marobo azaba atangiye gukorwa mu mwaka 2023. Iyi Kompanyi ntabwo yigeze isobanura niba izakoresha isura ya nyayo y’umuntu cyangwa se niba izakoresha kopi y’isura ikorewe muri mudasobwa nk’iyi robo izwi na benshi yiswe Sofia yazanywe na hano mu Rwanda.

Si ubwa mbere kompanyi ikora amarobo isabye abantu gutanga uburenganzira ku masura yabo agakoreshwa ku marobo, kuko byigeze kubaho mu mwaka 2019 aho imwe muri kompani ikora amarobo yasabye abantu gutanga uburenganzira ku masura yabo maze bakishyura amapawundi ibihumbi ijana (£100,000) ni ukuvuga asaga Miliyoni 138 Rwf.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Arnold iyandemye 2 years ago
    Buri wese yemerewe gutanga ubusabe ko nanjye ndabanga impuhwe 😁
  • Marcel2 years ago
    Bampere number ayo mafaranga ndayashaka kuko maze kuyatumizamo akamodoka
  • Niyonshuti Elie 2 years ago
    Ahubwo baratinze ngenibaze mbahe isurayange bwangu
  • IRADUKUNDA2 years ago
    Mumbwire uko watanga ubusabe bwo kuzabemerera gukoresha isura yawe. Ese Ni kwisi hose?
  • ndumugabo ALphonse 2 years ago
    nange isura yange nzayitanga
  • Mutabazi Gohar2 years ago
    None se bahitamo umuntu bagendeye kuki ngo baze twumvikane
  • Turatsinze moses2 years ago
    Ndabicyeneye
  • Mukasanga prisca2 years ago
    Bazaze nyabahe kuko nubundi ntacyo imaniye
  • Habimana Salomon 2 years ago
    Niba iyo company irigutanga ayo mafaranga, mwatwoherereza uburyo umuntu ashobora gusaba ko isura yanjye nayibemerera
  • Uwineza clemence2 years ago
    Hhhhhh ndabasuhuje ubuse nomurwanda barimo ngombahe iyanjye munyobore nyabuneka Dore nifitiye ubuzima ntishimiye Koko murakoze
  • Niyonzima Claude 2 years ago
    None mwadufasha umuntu atanga ubusabe bwe gute ndetse nubusobanuro buhagije twabubona gute
  • Hakizimana niyodusenga Justin2 years ago
    Njyewe ndumva iyo kompanyi iziye igihe nangerero ndifuza kubaha isura yanjye niba byampira murakoze
  • Nzamurambaho Jean Damascène2 years ago
    Nonese ubyifuza azabisaba gute.ko mutaduhaye umurongo uzifashishwa mukubisaba?
  • +2507873584462 years ago
    Am ready for this purpose
  • NZABONITEGEKA Sylvain alias RAFIKI2 years ago
    Nibagire vuba ahubwo kuko harimwinyungu impande zombi kuribo nokubatanga sura kuko bazaba bongereye cg bazamuye imibereho myiza mubuzima bwabo kubwako kayabo k'amafranga bazaba batanze, kuruhande rwabo bakayakoresha mubwobucuruzi.
  • Felix2 years ago
    Aba bantu barimo guhendwa cyane bazaze muri africa bajye batanga 200,000 Frw zonyine barebe ukuntu imirongo iba imirongo basaba.
  • John2 years ago
    Nne ndunva ari bintu bishyobey kuk Bobo bagira ko bashaka isura y'Umuntu bwite cangwa yaba ari copie aho rero niho bigorey ubwo wakwemera ukabikora Mais ugasanga bagiy gukuraho uruhu gwawe gwisura





Inyarwanda BACKGROUND