Kompanyi ikora amarobo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka Promobot yasabye abantu babyifuza ko batanga ubusabe bwabo, amasura yabo akazakoreshwa ku marobo maze bakishyurwa $200,000. Aya marobo biteganijwe ko azakoreshwa mu gutanga serivisi mu mahoteli, amasoko ndetse n’ibibuga by’indege guhera mu mwaka wa 2023.
Iki gitekerezo cyo gukoresha amasura y’abantu ku
marobo, ukibyumva uhita wibuka filime izwi nka Black Mirror niba warigeze
kuyireba. Uko tekinoloji igenda itera imbere niko ibyo wabonaga mu mafilimi nk’ibidashoboka, magingo aya biri gukorwa ukabibona mu buzima busanzwe.
Aya marobo agiye gukorwa n’iyi Kompani y’abanyamerika
Promobot, biteganijwe ko azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo no gutanga
serivisi mu mahoteli, amasoko ndetse no ku bibuga by’indege bitandukanye guhera
mu mwaka 2023.
Muri urwo rwego Promobot yasabye abantu bose babyifuza
ko batanga ubusabe bwabo ndetse bagatanga uburenganzira bwo kwemerera iyi kompani
kuzakoresha amasura yabo kuri aya marobo maze bagahabwa ibihumbi Magana abiri
by’amadolari ($200,000), ni ukuvuga asaga Miliyoni Magana abiri na zirindwi z’amafaranga
y’u Rwanda (207,000,000 Rwf).
Mu masezerano iyi kompani izagirana n’abazemera
gutanga uburenganzira ku masura yabo, harimo ko Promobot izaba ifite
uburenganzira bwo gukoresha ubuziraherezo isura y’uwahawe aya mafaranga ku
marobo yayo izakora. Abantu bose, ibitsina byombi bemerewe gutanga ubusabe
bwabo ariko ikindi gisabwa ni uko isura yawe igomba kuba igaragara nkiy’umuntu
ugira ubuntu ndetse wakundwa n’abantu.
Hagiye gukorwa amarobo afite isura y'umuntu
Iyi Kompani ikorera mu mugi wa New York isanzwe izwiho
gukora amarobo afasha abantu mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi. Promobot
amarobo yayo akoreshwa mu bihugu bigera kuri 43, aho afasha abantu mu bikorwa
bitandukanye harimo kuyobora abantu, gutanga serivisi mu mahoteli, mu biro n’ahandi
hatandukanye.
Ubuyobozi bwa Promobot bwagize buti: “Kuva mu mwaka
2019, twatangiye gukora ndetse no kugurisha ku isoko amarobo akoze mu isura y’umuntu.
Abakiriya bacu badusabye ko twakora umushinga munini, ni muri urwo rwego, badusabye
ko twakora irobo nshya ifite umwihariko w’izo twakoraga.”
Nyuma yo gutangaza uyu mushinga, iyi kompani yahise
isabwa n’imwe muri kompani zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bazabakorera
amarobo azifashishwa ku bibuga by’indege ndetse no mu masoko, mu bihugu byo
muri Amerika y’amajyaruguru ndetse no mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya.
Promobot yatangaje ko abantu bazatoranywa bakanahabwa
aka kayabo, amasura yabo azatangira kwifashishwa ubwo uyu mushinga wo gukora
aya marobo azaba atangiye gukorwa mu mwaka 2023. Iyi Kompanyi ntabwo yigeze
isobanura niba izakoresha isura ya nyayo y’umuntu cyangwa se niba izakoresha
kopi y’isura ikorewe muri mudasobwa nk’iyi robo izwi na benshi yiswe Sofia
yazanywe na hano mu Rwanda.
Si ubwa mbere kompanyi ikora amarobo isabye abantu
gutanga uburenganzira ku masura yabo agakoreshwa ku marobo, kuko byigeze kubaho
mu mwaka 2019 aho imwe muri kompani ikora amarobo yasabye abantu gutanga
uburenganzira ku masura yabo maze bakishyura amapawundi ibihumbi ijana (£100,000)
ni ukuvuga asaga Miliyoni 138 Rwf.
TANGA IGITECYEREZO