RFL
Kigali

Urukundo rwanyu ntabwo rufite ejo hazaza ! Dore ibimenyetso bibigaragaza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/11/2021 8:55
0


Urukundo rusa nk'uru tugiye kukubwira ntaho rwakugeza. Niba arirwo urimo ukeneye kuruvamo wihuse. Tangira utunganye utuntu twawe uruvemo wihuse.



Biroroshye guhagarika urukundo rudafite icyo rukumariye, aho kubaho wangirika gusa, ubabazwa n'ubusa, kuko bituma ubuzima bwawe usigaranye ku isi busharira. Va muri urwo rukundo niba rukuzanira agahinda, akababaro n'uburibwe. Byizere ufate umwanzuro nyuma uzishimira, uzabona uburyo wari warahumishijwe, nta n’ubwo uzaba ubyikoreye uzaba unabikoreye uwo mukundana. Uzaba umuhaye umwanya wo kujya iyo yishakiye.

DORE IBIZAKWEREKA KO AHO HANTU UDAKENEYE KUHAGUMA.

1. Ntabwo mwemerana: Kwemerana niryo shingiro ry'urukundo nyakuri. Umukunzi mwiza ni wa wundi ukwemera wese, akakwemera uko uri n'uko wahoze. Buri wese agira ibyiza akagira n'ibibi, umuntu ugukunda rero ibyo aba bizi.

Dufashe nk'urugero ruto, mu rukundo uri kumwe n'umuntu mukundana cyane kandi mwemerana, ukaba wemera neza ibyo akunda, icyo gihe mwarebana filime yitwa VAMPIRE DIARIES, cyangwa yaba akunda umupira w'amaguru, mukaba mwawurebana ukarangira. Umuntu ugukunda by'ukuri, amateka yawe y’ahahise arayakira.

2. Nta buntu n'imbabazi: Urukundo ntabwo rusobanuye kubana mu byiza gusa. Buri wese agira ibihe bitandukanye, umukunzi utazakugirira ubuntu rero uwo ntabwo mwagirana ejo hazaza.

3. Wumva uri wenyine: Iki twakigarutseho haraguru ariko ntabwo bisa. Niba mukundana ukumva n'ubundi ni nk’aho uri wenyine, menya ko uwo muntu afite akamaro gakomeye mu buzima bwawe.

4. Ntabwo mufite intego imwe/Nta n’ubwo muhuje: Muzahura n'ibibazo bitandukanye niba mwembi mutari mu rwego rumwe. Niba witegereza ukareba ugasanga muhabanye mu ntego no mu bindi bigaragara, ugasanga ntabwo muhuje, menya ko atari uwawe, ntabwo mwagirana ejo hazaza.

5. Ni wowe uhatiriza gusa (One Sided Relationship): Iki ntabwo tukivugaho byinshi nawe urabizi cyane, kuko ni wowe uri muri urwo rukundo. Ese urahatiriza? Ese ni wowe uhamagara gusa? Iyo utahamagaye se we arakwibuka? Ese ni wowe umuha buri kimwe? Niba ari uko bimeze mureke, uwo ntabwo mufitanye ejo hazaza.

6. Ese murizerana? : Niba mutizerana mureke, ahari yirirwa asaka telefoni yawe, ahari yirirwa abaririza amakuru yawe mubo mwirirwana, arakuneka cyane. Niba ari uko bimeze reka uwo muntu.

7. Ntabwo mukirwanira urukundo rwanyu: Niba ubona mwese mwararambiranye, mureke agende. Mureke uzabona undi, umuntu murambirana ntabwo muba muzanabana ngo bishoboke.

Inkomoko: Relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND