RFL
Kigali

Ingabo z’u Buholande 150 zaje kwitoreza mu Rwanda, RDF ivuga ko ibibona nk’ikimenyetso cy'icyizere igisirikare cy’u Rwanda gifitiwe

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:29/11/2021 19:13
0


Abasirikare bagera ku 150 bo mu gihugu cy'u Buholandi muri batayo ya 44 bari mu Rwanda aho bazamara ibyumweru bitatu bakorera imyitozo mu kigo cya gisikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba.



Ku cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, izi ngabo zo mu Buholandi zasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi zunamira abahashyinguwe. Banashyize indabo ku mva zibitse imibiri y'abasaga ibihumbi 250 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse baranabunamira.

Umuyobozi w'iri tsinda, Lt. Col. Maikel Vrenken mu kiganiro yagiranye n'aba basirikare yagize ati “Kuri uyu munsi, twe abasirikare b'igihugu cy'u Buholandi duhagaze hano kugira ngo duhe icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batazibagirana ndetse no kwibutsa ko inshingano z'abasirikare ari uguharanira umutekano w'abaturage n'ibyabo. Twahisemo gufata imbunda kugira ngo duharanire ko isi igira umutekano, turinda abatishoboye no kurengera amahame ya demokarasi.”


Abasirikare bo mu Buholandi bari mu Rwanda aho baje kuhakorera imyitozo

Nk'uko tubicyesha urubuga rw'Ingabo z'u Rwanda ari rwo www.mod.gov.rw, Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yavuze ko kuba ingabo zo mu Buholande zaraje kwitoreza mu Rwanda bishimangira ubutwererane mu bya gisirikare busanzwe hagati yu Rwanda n'iki gihugu. Yavuze ko ibi ari ishema ku Rwanda kubona itsinda nk'iri rihitamo kuza gukorera imyitozo yabo mu Rwanda bitewe n'icyirere cyiza ndetse n'ibikoresho bihagije igihugu gifite. Ati:

Ni ikigaragaza ubufatanye hagati y'ibihugu 2 n'icyizere igihugu cy'u Buholandi gifitiye u Rwanda mu buryo bw'amahugurwa n’aho bahugurira abasirikare babo. Babanje kureba ibikoresho dufite, aho bazahugurirwa uko hateye mbere y'uko bafata icyemezo cyo kubazana hano kubahugura. Ndumva ari ikintu kigaragaza ko turimo kugera ku nshingano zacu mu buryo bwo guhugura abasirikare. Niba hari abashobora kuza guhugura abasirikare babo mu Rwanda, ni ikigaragaza ko tugeze ahantu hashimishije.

Inkuru ducyesha Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), ivuga ko mu gihe cy'ibyumweru 3, Itsinda ry'aba basirikare 150 bo mu Buholandi rizaba bakorera imyitozo mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro. Igihugu cy'u Buholandi cyatangiye gufasha u Rwanda nyuma ya Jenoside ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, batera inkunga ibikorwa byo gusana igihugu, gufasha inzego z'ubutabera, ubuhinzi, gukwirakwiza amazi meza mu baturage n'ubufatanye mu bya gisirikare.

Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Lt. Col. Vrenken yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bikwiriye kubera isomo isi yose 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND