Kigali
-->

Banayaryamyemo! Amashusho y’abagore basenga bigaragura mu mazi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:29/11/2021 18:21
0

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane Twitter hatigise kubera abagore baba basenga batakambira Imana mu majwi menshi hejuru yabo hari guturuka amazi mu musozi n’andi bayaryamyemo.



Aya mashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje yakuruye impaka ndende bamwe bati 'amazi siyo atuma Imana ibumva', abandi bakanenga uburyo aba bagore bari kwitwara muri aya mazi hafi no kubatwara.

Bamwe mu basangizaga abandi aya mashusho yumvikanamo amajwi y’Ikinyarwanda, bagaragazaga ko banenga uburyo bariya bantu basenga bari mu mazi ko bitari bikwiye kuko Imana iba hose bityo ko atari ngomba kujya kuyishakira mu mazi.

Uwitwa Gasana Emmy kuri Twitter nyuma yo kubona aya mashusho yibajije ibibazo byinshi agira ati“None se mu by’ukuri hagati y’amazi, ubutayu, ubuvumo, icyumba cy’amasengesho ni he twasanga Imana? Ariko mu mirongo micye nzi harimo uvuga ko nushaka gusenga uziherera mu nzu yawe ugafunga inzugi n’amadirishya. Naho ibindi ubanza ari innovations z’abakirisitu.”

Naho Simpleman we ati “Imana yo iradukunda kandi itwumva vuba si ngombwa kwibabaza kuko ntacyo byayifasha kuko niba ari umubyeyi wacu nta mubyeyi wambwira umwana ko azamugaburira cyangwa ibindi ari uko yiyicishije inzara cyangwa yinyagije”.

Hakomeje kubura gica mu bantu batandukanye bakomeza kwibaza kuri aba bagore bari gusenga ari nako bakomeza gushyiraho amagambo atandukanye. Umunyamakuru wa Royal Fm Samuel B. Baker washyize kuri Twitter aya mashusho, ayaherekeresha ubutumwa bugira buti “Imana y’aba bantu yumva nabi kandi itinze pe!!”

Bamwe bari baryamye mu mazi

Bidatinze abantu benshi bahise bamusubizanya uburakari barimo Rameck Gisanintwari wagize ati “Maze Samweli we nibigera ku Mana ujye uvuga uziga.” 

Mu mashusho y’aba bagore bari gusengera mu mazi barimo n’abayaryamyemo bumvikana nk’abatakamba, akomeje guteza impaka, aho bamwe bavuga ko kugira ngo Imana ikumve bidasaba kujya mu mazi cyangwa ahandi hadasanzwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND