Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo yagaragaje ko idashidikanya ku musaruro uzava muri iri shuri witezweho impinduka mu iterambere rya siporo nyarwanda, by’umwihariko umupira w’amaguru.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye
umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint
Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.
Uyu
muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré,
abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo n’umunyamabanga uhoraho muri
Minisiteri ya Siporo, Bwana Shemamaboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris
Saint Germain ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai
ndetse n’abandi bayobozi muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi.
Umuhango
wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi
witabiriwe n’ababyeyi b’aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga
n’abandi.
Nyuma
yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya
Siporo, Shemamaboko Didier yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi
cy’impinduka muri ruhago nyarwanda.
Yagize
ati: “Turishimye cyane ku bw’iki gikorwa gikomeye PSG ikoze kigiye guha amahirwe
abana b’abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w’amaguru, twizeye ko ejo
h’umupira w’amaguru w’u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri
shuri”.
Iri
shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahungu 110 n’abakobwa 62,
bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.
Nyinawumuntu
Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri, yavuze ko n’ubwo batangiranye abana 172
bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.
Byitezwe
ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza
w’impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w’amaguru, harimo
no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.
PSG yafunguye ku mugaragaro ishuri rya ruhago i Huye
Ishuri ryatangiranye abana 172
Iri shuri ryitezweho kuzaba umusemburo w'impinduka muri ruhago nyarwanda
TANGA IGITECYEREZO