RFL
Kigali

Ashobora kuba ari we wa mbere ubikoze ku Isi! Umuzunguzayi yacururije isenene mu ndege mbere yo guhaguruka-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/11/2021 17:39
0


Umugabo w’umuzunguzayi akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko yinjiye mu ndege ya Uganda Airlines yiteguraga guhaguruka akabanza gucururizamo isenene.



Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umugande w’umuzunguzayi wagaragaye acurururiza isenene mu ndege yitegura guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.

Uyu mugabo aba afite uruhago w’ishashi rwuzuye isenene n’urundi rurimo amashashi y’umweru ahererekanya isenene n’abagenzi bari mu ndege baziguraga ku bwinshi. Ubusanzwe ibikorwa by’ubuzunguzayi bikaba bimenyerewe ku mihanda no mu modoka.

Bivuze ko ntakabuza uyu yaba ariwe wa mbere uciye agahigo ko kubikorera mu ndege. Iki gikorwa yakoze kiri no mu rwego rwo kumenyekanisha umuco w’abanya-Uganda nk'uko ubuyobozi bwa Uganda Airlines bwabitangaje.

Umuzunguzayi yacururije isenene mu ndege

Isenene nka rimwe mu mafunguro akundwa cyane n'abanya-Uganda zizajya zicururizwa mu ndege nk'uko Uganda Airlines yabitangaje

Itangazo rivuga ko ari mu buryo bwo kongera umubare wa ba mukerarugendo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND