RFL
Kigali

Dj Khaled yizihije isabukuru y’amavuko mu birori by’agatangaza byitabiriwe n’ibyamamare AMAFOTO+VIDEWO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/11/2021 13:50
0


Dj Khaled yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 31 mu birori by’agatangaza byitabiriwe n’ibyamamare binyuranye, uhereye ku nshuti ye magara P. Diddy. Ni ibirori byagagayemo kandi n’imfura ye Asahd.



Dj Khaled wamamaye mu muziki kubera gutunganya no kuvanga umuziki, yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 46 mu birori byitabiriwe na P. Diddy, Fat Joe, Big Sean, The Real No Reaga n’abandi banyuranye. Mu bagaragaye kandi muri ibi birori harimo umuhungu we Asahd Tuck Khaled n’umugore we Nicole Tuck bafitanye abana babiri barimo Asahd w’imyaka itanu na Aalam Khaled.

Khaled Mohammed Khaled niyo mazina yiswe n'ababyeyi, yamamara nka Dj Khaled. Yabonye izuba tariki 26 Ugushyingo 1975, ibisobanuye ko yujuje imyaka 46. Yatangie kumenyekana kwamamara mu myaka ya za 1990 ubwo yakoraga kuri Radiyo.

Nyuma yo kubona impamyabumenyi mu bijyanye n’umuziki ni bwo yatangiye kuwutunganya atangira no gushyira hanze imizingo y’indirimbo aho uwa mbere yashyize hanze ari uwitwa ‘Listen The Album’, hari mu mwaka wa 2006.

Umuzingo wamampaye ku rwego mpuzamahanga ni uwitwa ‘We The Best’ yashyize hanze mu 2007 wariho indirimbo zigaruriye imitima ya benshi nka ‘I’m so good’. Uwo yashyize hanze mu 2008 witwa ‘We Global’ na ‘Victory’ yo mu 2010 zihariye umuziki w’isi by’umwihariko indirimbo ‘All I Do Is Win’.

Dj Khaled ni umwe mu banyamuziki bamaze kwakira ibihembo byinshi birimo ibya Grammy, BET, Brit, Gaygalan, iHeartRadio, Mobo, MTV, Ozone, Soul Train, Teen Choice, Urban Music  na MTV Africa. Ubutunzi bwa Dj Khaled muri uyu mwaka bubarurirwa muri Miliyoni 75 z’amadorali ni ukuvuga asaga miliyari 75 mu manyarwanda.

Byari byishimo kuri Dj Khaled wizihizanyije isabukuru n’imfura ye Asahd n’umugore we Nicole

Hari abantu banyuranye baje gushimisha abitabiriye ibi birori barimo n’umukobwa wizengurutsagaho umuriro

P.Diddy, Big Sean, Fat Joe n’abandi banyamerika b'abirabura n’abazungu bari babucyereye baje gusangira isabukuru y’amavuko na Dj Khaled ari na ko bamuha impano

Dj Khaled n'inshuti ye magara P.Diddy

Imfura ya Dj Khaled iri mu bitabiriye isabukuru y'amavuko ya se

Abazungu n'abirabura bari babucyereye mu birori by'isabukuru y'amavuko ya Dj Khaled


Dj Khaled n'umugore we Nicole Tuck n'imfura yabo Asahd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND