RFL
Kigali

Rick Ross yinejeje bwa nyuma na Hamisa Mobetto baramanye iminsi i Dubai ataha muri Amerika atabishaka-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/11/2021 11:32
0


Mu mashusho Rick Ross yagaragaje ibihe byiza yongeye kugirana na Hamisa Mobetto binezeza asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinangira.



Rick Ross wari umaze iminsi i Dubai yagiranye ibihe byiza na Hamisa Mobetto wabyaranye na Dimond, babisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga bikwira isi. Aba bombi bagiye baterana imitoma kenshi kuri izi mbuga ariko bagashaka ko bakundana. Icyakora ibihe byiza bagiranye i Dubai byagaragaje ko hari byinshi bakinga abantu. Aba bombi mu mashusho bashyize ahagaragara bagaragaye basomana basohokeye mu kabari kameze nk'akabyiniro.

Rick Ross yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinangira nyuma y'ibihe byiza yagiranye na Hamisa Mobeto

Rick Ross yongeye kugaragaza ibihe byiza yagiranye n'iyi nkumi n'ubundi mu kabyiniro mbere yo gufata rutemikirere asubira muri Amerika. Muri aya mashusho yashyize kuri Instagram ye basangiraga icyo kunywa binezeza babyina n'umuziki. Ibi bihe bya nyuma byo kwinezezanya n'iyi nkumi i Dubai byamushimishije nk'uko yabigaragaje, hari aho yanditse agira ati: "Dubai hafashwe".


Hamisa Mobeto yasangije abamukurikira amashusho mu mbyino ireshya abagabo 'Sexy Move' yabyinanaga na Rick Ross

Ibihe yagiriye i Dubai byaramunyuze cyane ku buryo yagaragaje ko yatashye yinangira. Ibi bigaragarira mu byo yanditse agira ati: "Dubai ndabakunda byari kumbera byiza iyo mbajyana ariko bisaba amafaranga menshi. Ndabizi muri abanjye". Yakomeje avuga ko ari ah'ubutaha. Uyu muraperi w'umunya-Amerika yakoreye igitaramo i Dubai mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021. 

Rick yasezeye ku mujyi yagiriyemo abihe byiza ahamya ko iyo bimukundira aba awujyanye

Umunyamidelikazi Hamisa Mobeto akomeje guca ibintu mu buryohe bw'urukundo na Rick Ross







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND